Suwede igiye kohereza Umunyarwanda Micomyiza

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Suwede kuwa Kabiri kuwa 21 Ukuboza 2021, rwemeje ko Umunyarwanda witwa Micomyiza Jean Paul mu Rwanda kuko akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru avuga ko Micomyiza wafatiwe muri icyo gihugu agafungwa kuwa 17 Ugushyingo 2020, kandi ko urukiko rwasanze nta mpamvu uyu muigabo w’imyaka 49 atakoherezwa mu Rwanda.

Abavoka ba Micomyiza; Thomas Bodström na Hanna Larsson Rampe bo ntibemeranya n’umwanzuro w’urukiko bavuga ko mu Rwanda nta butabera biteze ku mukiliya wabo.

Micomyiza wabaga ahitwa Gothenburg mu myaka 15 ishize, akaba yari yarimwe ubwenegihugu bwa Suwede.

Mu gihe cya Jenoside, Micomyiza yigaga muri Kaminuza y’ u Rwanda, iperereza rikaba rimutunga agatoki ko yaba yaragize uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi i Ngoma muri Butare no mu bice bihakikije nk’uko TNT yabitangaje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *