Umujyi wa Kigali: Amatora yo mu cyumweru gitaha yasubitswe

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’abandura Covid 19, amatora yuzuza Inama Njyanama na Komite nyobozi by’Umujyi wa Kigali yari ateganyijwe mu cyumweru gitaha yasubitswe.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Prof Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), rivuga ko amatora yuzuza Inama Njyanama na Komite nyobozi by’Umujyi wa Kigali asubitswe, ndetse n’igikorwa cyo gutangaza kandidatire zemejwe na cyo gisubitswe.

Iryo tangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 202, rikomeza rivuga ko gutanga no kwakira kandidatire bizakomeza igihe amatora azasubukurirwa.

Amatora yuzuza Inama Njyanama na Komite nyobozi by’Umujyi wa Kigali yari ateganyijwe kuzaba ku itariki 30 Ukuboza 2021, byari byitezwe ko ari bwo hazatorwa Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza, kukouwari usanzwe yahawe indi mirimo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *