img_20211223_044507.jpg

Ingabo za Mozambique zakiriye iza RDF na SADC mu gitaramo bacinya akadiho (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cya Mozambique zakiriye Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi barwo ndetse n’iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu gitaramo, bafatanya gucinya akadiho.

Iki gitaramo cyabereye ku kibuga cy’indege cya Mocimboa Da Praia ejo ku wa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza, hagati ya Saa mbili n’igice z’igitondo na Saa saba n’igice z’igicamunsi.

Intego nyamukuru y’iki gitaramo cyateguwe na Guverinoma ya Mozambique, kwari ugushima akazi gakomeye kakozwe n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda ndetse n’iza SADC zafashije iza Mozambique guhashya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Joaquim Mangrasse wari umushyitsi w’icyubahiro muri iki gitaramo, yavuze ko bateguye kiriya gitaramo kuko nk’abanya-Mozambique baha agaciro akazi kakozwe n’ingabo z’amahanga.

Yagize ati: “Turi hano kugira ngo twishimire ibyagezweho n’ingabo zihuriweho, inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda n’iza SAMIM, kubera ko twebwe abanya-Mozambique duha agaciro akazi kakozwe kandi turabashimira mwese.”

Brig Gen Pascal Muhizi wavuze mu cyimbo cy’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye Gen Mangrasse ku bw’ubutumire yabahaye.

Yijeje Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique ko Ingabo z’u Rwanda n’abari kuzifasha gukomeza guha ubufasha Ingabo za Mozambique mu rwego rwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado.

Abitabiriye kiriya gitaramo basusurukijwe na na band y’umuziki yo mu ngabo za Mozambique ndetse n’abahanzi batandukanye bo muri Pemba na Maputo, barimo n’icyamamare Luisa Zélia Sebastiana da Graça Madade uzwi mu muziki wa Mozambique nka ‘Liloca’.

img_20211223_044507.jpg

img_20211223_053148.jpg

img_20211223_044602.jpg

img_20211223_044559.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *