Abanyarwanda bane barimo abagore batatu n’umugabo umwe bavuga ko badashaka gubabwa urukingo rwa Covid-19 ruri gutangirwa mu Rwanda ‘ku ngufu’ bahungiye mu gace ka Nyakarama, Komini Bugabira mu Ntara ya Kirundo.
Radio na Televiziyo Isanganiro dukesha iyi nkuru, ivuga ko aba Banyarwanda bahungiye mu Burundi mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021. Byari mu masaa tatu y’ijoro, bagerayo bambutse uruzi rw’Akanyaru.
Icyo gihe hari hashize iminsi itanu Guverinoma ishyize hanze ibyemezo by’inama y’abaminisitiri byibanda ku gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, hashize iminsi itatu ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisohoye andi mabwiriza avuguruye, nk’aho abajya mu tubari, muri resitora n’abitabira imihango y’ubukwe basabwa kuba barikingije mu buryo bwuzuye.
Kuri munsi aba Banyarwanda bivugwa ko bari bitwaje Bibiliya bahungiyeho, ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye andi mabwiriza avuguruye, akuraho igikorwa cyo kwiyakira mu gihe habayeho ubukwe, asaba abakora ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali kuba barikingije, asaba abajya mu nsengero kuba barikingije, ahagarika ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri.
Umuyobozi wa Komini ya Bugabira, Twizerimana Eric yabajijwe ku ihunga ry’aba Banyarwanda, avuga ko yagerageje kubumvisha ko bakwiye gusubira mu Rwanda, barabyanga. Ngo bavuze ko ukwemera kwabo kubabuza kwikingiza Covid-19 kubera ko izi nkingo ari iza “Anti-Kristo”.
Twizerimana yavuze ko iki kibazo cyageze kuri Guverineri w’Intara ya Kirundo, Albert Hatungimana kandi ngo yaba yaravuganye na mugenzi we uyoboye Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Kayitesi Alice ku buryo basubira iwabo.
Kugeza ubu ngo aba Banyarwanda barara ku biro bya Nyakarama.

2 Responses
Burundi: Abanyarwanda bane bahungiyeyo kubera urukingo bita urwa ‘Anti-Kristo’
Abategetsi b’igihugu cyacu bakwiye kwumva ko ibintu byose bitagomba agahato! Kuki abategetsi batabwira abaturage iby’inkingo, akamaro kazo maze abaturge bakazifata bishimye? Twabonye aho umusaza ahatirwa urukingo, umusilikari ukomeye amuhagaze hejuru! Twabonye umukecuru yiruka ashaka kwiyahura kubera ko baje kumukingira! None tugeze ubwo abaturage bahunga igihugu! Birababaje cyane! Ariko se kandi; abaturage babura gute kwishisha programu badasobanukiwe mu gihe Leta ikekwa mababa mu bikorwa bimwe na bimwe nko kuroga: “utuzi twa M…”! Ni gute abaturage bagira icyizere mu gihe ku maradio hahise inkuru zivuga ko mu maprizo batera sida abanyururu bashaka kwikiza. Umuti: nihigwe ubulyo abaturage bagarurira Leta icyizere aho gukoresha ingufu.