Nyuma yo kwigumura ku irushanwa, Pepiniere Fc yagarutse mu kibuga

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda FERWAFA rwakomoreye ikipe ya Pepiniere riyemerera kwakirira imikino ya shampiyona y’ u Rwanda icyiciro cya mbere ku kibuga cyayo nyuma y’ igihe yambuwe ubu burenganzira.
Kuri uyu wa 5 Mutarama nibwo FERWAFA yongeye gusubiza iyi kipe uburenganzira bwo kwakirira imikino ku kibuga cyayo cya Ruyenzi. Ibi bibaye nyuma y’ aho iyi kipe yasaga n’ iyamaze gusezera muri shampiyona y’ u Rwanda y’ ikiciro cya mbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mpera z’ umwaka ushize wa 2016, nibwo ubuyobozi bwa Pepiniere bwamenyejwe ko iyi kipe itazongera kwakirira imikino ya shampiyona ku kibuga cyayo ahubwo izajya yakirira ku kibuga cya Kicukiro.
Ibi byatumye ikipe ya Pepiniere iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa agateganyo rwa shampiyona ihitamo gusezera muri shampiyona aho kwakirira ku kibuga cya Kicukiro.
Ikibuga cya Ruyenzi cyari cyahagaritswe mu gihe mbere y’ uko shampiyona itangira FERWAFA yari yashyizeho itsinda ryo kugenzura ibibuga bizakinirwaho shampiyona rikemeza ibibuga birimo n’ icya Ruyenzi.
Nubwo byari byagenze uku ariko nyuma y’ igihe gito shampiyona itangiye FERWAFA yategetse ko ikibuga cya Ruyenzi kitazongera gukinirwaho shampiyona ivuga ko kitari ku rwego rwo gukinirwaho imikino ya shampiyona y’ u Rwanda icyikiciro cya mbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuba Pepiniere yari yavuze ko igiye gusezera muri shampiyona byari kugira ingaruka ku makipe 11 yayikuyeho amanota kuko ayo makipe yagombaga guhita yamburwa ayo manota.
Uretse kuba ikipe ya Pepiniere yari mu nzira zo gusezera muri shampiyona ngo yanamaze guserera abakinnyi bayo mu gihe kitazwi ibemera kujya gushaka andi makipe bakinira.
 
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *