img_20210916_091446_571.jpg

Musanze: Hari abaturage bafite impungenge ko abanyeshuri bashobora gutuma ubwandu bwa Covid-19 bwiyongera

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu babyeyi mu isanteri ya Kabaya na Rukereza mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bavuga ko hari impungenge ko ubwo abanyeshuri baruhutse, ubwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19 bushobora kwiyongera bitewe n’uburyo bitwara.

Bamwe muri aba babyeyi batangarije BWIZA ko bisanzwe bizwi ko abanyeshuri baba bakumburanye kandi ko bigoranye kubakangurira kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Uwitwa Manasseh utuye muri Buhoro mu Kagari ka Ruhengeri ati ” Nibyo koko ubu aba banyeshuri baruhutse bashobora gutuma ubwandu buba bwiyongera kuko baba bakumburanye, barasurana, barahoberana. Ni ibisanzwe urabizi abakiri bato batinda kumva.”

Akomeza agira ati ” None se ubu umwana wa hano ku Kabaya wamubuza kujya gusura mushuti we biganye i Nyarubande? Nagerayo ntarahura n’uwavuye mu Cyuve no ku Kimonyi? None se wabuza abana gusurana? None ubwo harimo uwanduye ntiyabanduza?”

Umwe mu bakora akazi ko kogosha ku isanteri ya Kabaya, yagize ati ” Abanyeshuri batagira ngo ni ukubasebya ariko birazwi iyo baruhutse, bamwe bajya mu ma-lodge, gusura inshuti zabo, guserebura kuko ku ishuri hari ubwo baba babagenzura cyane batabasha gukora ibyo bashaka. Nta kundi byo bashobora gutuma ahubwo tujya muri Guma mu rugo. Ni ukuba maso bakabakumira ku kwikorera ibyo bashaka muri iki gihe Coronavirus iza niyongeye gukaza umurego.”

Undi mubyeyi utuye mu Mudugudu wa Rukereza ati ” Abanyeshuri ntuzi ko bakora ibyo bashaka. Umwe ashobora kwanduza benshi kuko bagendera mu bikundi. Ku ishuri wenda baba babibutsa yewe bakanabahana ko batubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, ariko mu rugo, bazajya bakora ibyo bishakiye. Kujya muri za aniveriseri, kunywa amayoga. Baba badaherukanye, bashobora kwanduzanya ari benshi n’iyo umwe muri bo yakwandura.”

Benshi muri aba babyeyi bavuganye na BWIZA ntibashatse ko amazina yabo atangazwa gusa inyuma ya mikoro, bavugaga ko abanyeshuri nabo bakwiriye kwigishwa, bakibutswa ko bagomba gukomeza kwirinda iki cyorezo nk’uko babikoraga bakiri ku ishuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe, Jasmine Mukamusoni, ku murongo wa telefoni yatangarije BWIZA ko iyi ngingo bayigarutseho mu nama yo kuwa Gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, basaba abaturage gukomeza kwirinda Coronavirus cyane muri ibi bihe hadutse Omicron.

Yagize ati ” Ejo hashize twakoze inama z’umutekano mu midugudu yacu yose uko ari irindwi. Icyo kintu twagikanguriraga ababyeyi, uburyo bagomba kwakira abana muri iki gihe cy’ibiruhuko n’uburyo bwo kubabungabunga. Twabasabye kwirinda kwaya, kwanduzanya no gusurana. Amabwiriza ni asanzwe icyo dukora ni ukwibutsa abaturage. Abana ku mashuri ubutumwa barabuhawe n’ababyeyi twarabateguye.”

Gitifu Mukamusoni avuga ko bakomeza gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwirinda kandi ngo binyuze mu bitangazamakuru, abaturage bazi ko Coronavirus ari icyorezo cyugarije Isi kandi ko Omicron yaje ikarishye.

Yahakanye ko mu Kagari ka Kigombe hari abirinda Coronavirus barebeye ku jisho. Yibukije abaturage ko ” Ubuzima buri mu biganza byabo, ubw’abana babo buri mu biganza byabo. Amabwiriza ni ugukomeza kwirinda kwandura no kwanduza abandi.”

Iyi gahunda y’ubukangurambaga mu baturage iri mu Murenge wa Muhoza, aho yabanje mu Kagari ka Ruhengeri na Mpenge, kuwa 22 Ukuboza yari muri Kigombe kuri uyu wa 23 Ukuboza yakomereje mu Kagari ka Cyabararika nk’uko Gitifu Mukamusoni abitangaza.

img_20210916_091446_571.jpg
Isanteri ya Kabaya iri mu zihuriraho abantu benshi/BWIZA 2021

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *