U Bufaransa n’ibindi bihugu 14 byamaganye abacancuro b’Abarusiya muri Mali

Sangiza iyi nkuru

U Bufaransa n’ibindi bihugu 14 byo ku mugabane w’u Burayi na Amerika byamaganye abasirikare b’abacancuro b’umutwe wa Wagner Group ukomoka mu Burusiya bivugwa ko bagiye koherezwa muri Mali.

Ibi bihugu byifatanyije n’u Bufaransa ni ibisanzwe ari inshuti zabwo, ari byo: u Bubiligi, u Bwongereza, u Budage, Repubulika ya Czech, Estonia, Denmark, u Butaliyani, Lithuania, u Buholandi, Norway, Portugal, Romania, Sweden na Canada.

Bivuga ko byamenye ko Guverinoma y’u Burusiya ifite uruhare mu kujya kw’abasirikare ba Wagner Group muri Mali, bikagaragaza ko ubutegetsi bw’inzibacyuho bw’iki gihugu cyo ku mugabane wa Afurika bwakabaye bwubaka igisirikare cya Leta, aho gutakaza amafaranga ku bacancuro.

Nk’uko tubikesha Reuters, ibi bihugu byasohoye itangazo rigira riti: “Tuzi uruhare rwa Guverinoma y’u Burusiya mu gutanga inkunga ifatika ifasha Wagner Group kugera muri Mali kandi turasaba u Burusiya kugira imyitwarire iboneye, yubaka akarere.”

Ibi bihugu bisohoye iri tangazo mu gihe ingabo z’u Bufaransa zimaze igihe kirekire zifasha Leta ya Mali kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ziteganya kuvayo, cyane ko zamaze kuva muri bimwe mu birindiro zari zihafite, bikavugwa ko abasirikare ba Wagner baba bagiye kuzisimbura.

Byari binitezwe ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yari kugirira uruzinduko muri Mali tariki ya 20 Ukuboza 2021 akagirana ikiganiro na Col. Assimi Goïta uyoboye inzibacyuho, bakaganira ku kuza kw’aba basirikare ba Wagner. Gusa yararusubitse kubera ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bwongeye kuba bwinshi mu gihugu cye.

Ubusanzwe imyitwarire y’abasirikare ba Wagner mu bihugu bya Afurika bakoreramo nka Chad na Repubulika ya Centrafrica inengwa n’ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’Isi n’Umuryango w’Abibumbye, kuko bashinjwa guhohotera ikiremwamuntu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *