Igisirikare cya Uganda, UPDF, kiravuga ko umusirikare wacyo Pte Twimanasiko Balam n’abandi basivili batatu basanzwe bakorera mu kiyaga cya Victoria bafashwe bunyago n’abapolisi bo muri Kenya.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa UPDF, Brig. Gen. Flavia Byekwaso kuri uyu wa 24 Ukuboza 2021, yasobanuye ko mu rukerera rwo kuri uyu wa 23 Ukuboza, umutwe w’abasirikare bashinzwe uburobyi bw’amafi wamenyeka ko hari abarobyi benshi b’Abanyakenya binjiye mu mazi ya Uganda muri iki kiyaga hafi y’ikirwa cya Sagiti mu Karere ka Namayingo, bahakorera uburobyi.
Ngo abasirikare batatu bo muri uyu mutwe hamwe n’abasivili batatu bahise bajya aho aba Banyakenya bari kurobera, bafatamo abagera kuri 14, bafata ubwato bwabo 7, moteri z’ubwato 3 n’incundura bifashishaga.
Gen. Byekwaso yavuze ko batanu muri aba Banyakenya batwawe mu bwato bw’aba basirikare, abandi 9 batwarwa muri 7 bw’abarobyi. Ngo abafashwe bashoboye kumenyesha umutwe wa Polisi ya Kenya ushinzwe kurinda amazi, uza gutabara, ubohora 9 n’ubwato bumwe.
Muri uku kubohora aba barobyi, ngo ni bwo nabo bafashe bunyago uyu Pte Twimanasiko n’aba bakozi b’abasivili; Mwanje Muhammed, Masereka Joseph na Kasozi Yasin.
Aba banya-Uganda uko ari bane bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kenya ya Port Victoria, mu gihe abayobozi mu bahagarariye ibihugu byombi bakiganira kuri iki kibazo.


