Ku isabukuru ye y’amavuko, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard yashimiye umuhanzi Niyo Bosco ku bw’ibyishimo avuga ko yamuhaye, abihwanisha no kumuremera.
Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Bamporiki yavuze ko yagize umunsi udasanzwe wagizwemo uruhare n’uyu muhanzi ufite impano yo kuririmba no gucuranga ‘guitar’.
Bamporiki yagize ati: “Isabukuru ziba nyinshi, zigahimwa n’imwe! Ntako bisa guha umutima wawe icyo ushaka ku munsi waje ku Isi. Wowe inganzo yagizwe inganzwa Ntore byahamye Niyo Bosco, ibyishimo nkuye iwawe!! Wandembeye, Ramba.”
Uyu muyobozi yanaboneyeho gushimira abamwifurije isabukuru y’amavuko, abifuriza kurama. Ati: “Mwakoze mwe mwanyifurije kurama. Turamane umu, ejo hasigare ibigwi. Rwande.”
Niyokwizerwa Bosco ni yo mazina arambuye y’uyu muhanzi. Yamamaye mu mwaka w’2020 bitewe n’iyi mpano afite, by’umwihariko kuba abasha gucuranga neza kandi afite ubumuga bwo kutabona yagize ubwo yari afite imyaka 12 y’amavuko.
Niyo Bosco azwi ku ndirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo: Ubugenza Ute?, Seka, Piya Puresha, Ibanga, Ishyano isohotse vuba n’izindi…


