Abapolisi b’Abarundi bagiye kongera gusubizwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano bya Loni, nyuma y’imyaka irenga itanu barabikumiwemo.
Ni amakuru yatangajwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ejo ku wa Gatanu, ubwo yari i Bujumbura mu muhango wo kumwifuriza Noheli nziza yari yatumiwemo n’inzego z’igisirikare n’igipolisi cy’u Burundi.
Ubwo abapolisi b’u Burundi bakumirwaga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga, bashinjwaga kuba barahohoteye abari mu myigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu y’uwari Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza.
Perezida Ndayishimiye mu ijambo rye, yasabye inzego z’umutekano mu gihugu cye kwimakaza gushyira imbere uburenganzira bwa muntu, kuko ngo umuntu ahora ari umuntu n’aho yaba yakoze ikibi.
Yavuze ko ushinzwe umutekano “uzafatwa afata umuntu bunyamaswa atazigera yihanganirwa”, bijyanye n’isezerano yahaye abanyagihugu ubwo yarahiriraga guharanira uburenganzira bwa muntu.
Yasabye inzego z’umutekano kurangwa n’ikinyabupfura mu byo zikora byose kugira ngo abaturage babashe kuzifatiraho icyitegererezo.


