Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye imbabazi abavandimwe be bo muri Teritwari ya Kabeya Kamwanga, abizeza ko narangiza kuyobora Congo Kinshasa azajya guturana na bo.
Hari mu ruzinduko Perezida Tshisekedi aheruka kugirira mu ntara ya Kasai y’Iburasirazuba asanzwe avukamo.
Perezida Tshisekedi yasabye imbabazi abatuye muri kariya gace kubera kubasura atinze ugereranyije n’igihe yafatiye ubutegetsi.
Ati: “Kuva nafata ubutegetsi, ntabwo nigeze nongera kugaruka. Ntabwo nabikoze ku bw’agahato. Mumbabarire kuko nari naragoswe n’intambara n’akazi gakomeye. Naje kubabwira ngo muhanagure amarira yanyu, kuko n’ubwo urugamba rugikomeje ariko umurimo wo gukorera abaturage urakomeje, cyane cyane abacu bo muri Kasai y’Iburasirazuba bababajwe cyane uko ubutegetsi bwagiye busimburana.”
Perezida Tshisekedi yavuze ko mu myaka itatu amaze ategeka RDC atigeze yoroherwa n’intambara zo mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, bitewe n’abanzi b’igihugu bagishoyeho intambara mu rwego rwo gitambamira iterambere ryacyo.
Yijeje abaturage bo muri Kasai ko nibamutora azahita ajya guturana na bo, ubwo azaba amaze kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri manda ebyiri.


