Ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Mali bwasubije Ku nshuro ya mbere ibihugu birimo u Bufaransa biherutse kubushinja gukorana n’abacancuro b’Abarusiya bo mu mutwe wa Wagner.
U Bufaransa n’ibindi bihugu 14 bisanzwe ari inshuti zabwo, biheruka kwamagana abasirikare b’abacancuro b’umutwe wa Wagner Group bivugwa ko bagiye koherezwa muri Mali.
Birimo u Bubiligi, u Bwongereza, u Budage, Repubulika ya Chèque, Estonia, Denmark, u Butaliyani, Lithuania, u Buholandi, Norvège, Portugal, Romania, Suède na Canada.
Bivuga ko byamenye ko Guverinoma y’u Burusiya ifite uruhare mu kujya kw’abasirikare ba Wagner Group muri Mali, bikagaragaza ko ubutegetsi bw’inzibacyuho bw’iki gihugu bwakabaye bwubaka igisirikare cya Leta, aho gutakaza amafaranga ku bacancuro.
Ibirego by’ibi bihugu kuri Mali byatumye ejo ku wa Gatanu inama nkuru y’igisirikare cya Mali iteranira i Bamako igitaraganya iyobowe na Perezida w’inzibacyuho wa kiriya gihugu, Col Asmi Goïta.
Itangazo ry’imyanzuro y’iyi nama ryasomewe kuri Televiziyo y’Igihugu, rivuga ko “Mali yamagana yivuye inyuma ibirego bya bimwe mu bihugu by’ibifatanyabikorwa byayo” bivuga ko Wagner y’Abarusiya iri ku butaka bwayo.
Mali yavuze ko ibirego ishinjwa ari “ibinyoma”, isaba ko hagaragazwa ibimenyetso bifatika byerekana ko ikorana na bariya bacancuro.
Iki gihugu cyakora cyo cyemeye ko hari amasezerano y’ubufatanye ari hagati ya Leta yacyo n’iy’i Moscou.
U Bufaransa bwashinje Mali gukorana na Wagner, mu gihe ingabo zabwo zimaze igihe kirekire ziyifasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ziteganya kuvayo, cyane ko zamaze kuva muri bimwe mu birindiro zari zihafite, bikavugwa ko abasirikare ba Wagner baba bagiye kuzisimbura.
Byari binitezwe ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yari kugirira uruzinduko muri Mali tariki ya 20 Ukuboza 2021 akagirana ikiganiro na Col. Assimi Goïta uyoboye inzibacyuho, bakaganira ku kuza kw’aba basirikare ba Wagner. Gusa yararusubitse kubera ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bwongeye kuba bwinshi mu gihugu cye.
Ubusanzwe imyitwarire y’abasirikare ba Wagner mu bihugu bya Afurika bakoreramo nka Chad na Repubulika ya Centrafrique inengwa n’ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’Isi n’Umuryango w’Abibumbye, kuko bashinjwa guhohotera ikiremwamuntu.


