Ikimenyabose akaba n’umuyobozi wa SISIMUKA Uganda, Frank Malimungu Gashumba w’imyaka 47, avuga ko umwaka wa 2022 uzasiga na we ashatse umugore kuko na pasiteri Bugingo Aloysius aherutse gushaka undi mugore nyuma yo gutana n’uwa mbere. Mu kuvuga ko na we asigaye arambiwe gutaha ubukwe bw’abandi mu gihe nta mugore agira, aho yari yabutashye i Kampala yagize ati ” Niba Bugingo yarabikoze kuki njye ntabishobora? Mwitege ubukwe bwanjye mu 2022.” Gashumba asanzwe afite abana babiri ndetse n’umwe arera witwa Aisha Nabukera, yafashe ubwo mukase yari yamumennyeho amazi ashyushye. Uyu mugabo ukunda kwivugira nta mugore agira, ingingo akunze kubazwaho kenshi.


