Rulindo: Gitifu w’umurenge na Etat Civile batawe muri yombi bazira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yerekanye abantu 11 barimo Gitifu w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste, n’umukozi w’Umurenge Ushinzwe Irangamimerere, Mukeshimana Christine, bazira gusezeranya abageni batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Bafatanwe kandi n’Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bugaragara hamwe n’abandi bantu bari bitabiriye ibirori byo kwiyakira barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu bantu 15 bari bitabiriye ibyo birori ku wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, hafashwe umunani hatabariwemo abayobozi abandi baratoroka.

Abafashwe bose byagaragaye ko nta n’umwe wari wipimishije Covid-19, byiyongeraho ko babiri muri bo batari banikingije inkingo zose nk’uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abivuga, ndetse ubwo babapimaga ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze, byaje kugaragara ko harimo uwanduye.

Gitifu na Etat Civile ba Shyorongi bombi bemereye imbere y’itangazamakuru ko bakoze amakosa ndetse ko ibyo bakoze babitewe n’amarangamutima, babisabira imbabazi.

Gitifu Nzeyimana yagize ati “Ndemera ko nakosheje, nkasezeranya abageni ntabanje gusuzuma ko bujuje ibisabwa. Nibwiraga ko Etat civile yabanje kubigenzura ari na yo mpamvu ntiriwe mbitindaho ngahita mbasezeranya. Ndabisabira imbabazi kuko ntujuje inshingano uko bikwiye”.

Mukeshimana we yavuze ko yicuza kuba yarakoze amakosa yo kutabanza kureba neza ko abitabiriye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko bujuje ibisabwa.

Yavuze ko “byatewe n’uko amasaha yari yadufashe kandi na Gitifu afite indi nama yagombaga kujyamo”, ari na byo byatumye areka abitabiriye uwo muhango bakinjira huti huti bagasezerana.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu ntara y’amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yabwiye itangazamakuru ko uruhare rwa Gitifu na Etat Civile ari uko batagenzuye neza niba abo basezeranya bujuje ibyo amabwiriza avuga, bityo bakaba bakurikiranweho “kutuzuza amabwiriza asaba abayobozi ku rwego rwabo kandi biri mu nshingano zabo”.

Yavuze ko bagombaga kubanza kureba niba abasezerana n’ababatahiye ubukwe barikingije, bipimishije, bujuje n’ibindi byose bisabwa mbere yo kubasezeranya.

CIP Ndayisenga yakomeje aburira abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage muri rusange, kutarenga ku mabwiriza, kuko ibihano biteganyirijwe abayarengaho.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Rulindo: Gitifu w’umurenge na Etat Civile batawe muri yombi bazira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Reka turebe icyemezo gifatwa kuri aba bayobozi ,kuba bahemberwa inshingano bagomba kubahiriza buri umwe

  2. Rulindo: Gitifu w’umurenge na Etat Civile batawe muri yombi bazira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Reka turebe icyemezo gifatwa kuri aba bayobozi ,kuba bahemberwa inshingano bagomba kubahiriza buri umwe

  3. Rulindo: Gitifu w’umurenge na Etat Civile batawe muri yombi bazira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Reka turebe icyemezo gifatwa kuri aba bayobozi ,kuba bahemberwa inshingano bagomba kubahiriza buri umwe

  4. Rulindo: Gitifu w’umurenge na Etat Civile batawe muri yombi bazira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Reka turebe icyemezo gifatwa kuri aba bayobozi ,kuba bahemberwa inshingano bagomba kubahiriza buri umwe

  5. Rulindo: Gitifu w’umurenge na Etat Civile batawe muri yombi bazira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Nukuri bajye babanza gusuzuma ko bujuje ibisabwa kuko byatuma tuhashirira

    Hariho abatabyumva kwikingiza.

    Murakoze

  6. Rulindo: Gitifu w’umurenge na Etat Civile batawe muri yombi bazira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Nukuri bajye babanza gusuzuma ko bujuje ibisabwa kuko byatuma tuhashirira

    Hariho abatabyumva kwikingiza.

    Murakoze

  7. Rulindo: Gitifu w’umurenge na Etat Civile batawe muri yombi bazira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Police ijye imenya icyo amapingu yakorewe !!! Ntabwo gitifu w’umurenge na bandi bayobozi ari abo kwambika amapingu mu baturage non non non bunvaga baributorokere he koko? Ubwo barahita birukanwa ku buyobozi?? Kuriya ni ingaruka yo kutiga Administration!!!!

  8. Rulindo: Gitifu w’umurenge na Etat Civile batawe muri yombi bazira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Police ijye imenya icyo amapingu yakorewe !!! Ntabwo gitifu w’umurenge na bandi bayobozi ari abo kwambika amapingu mu baturage non non non bunvaga baributorokere he koko? Ubwo barahita birukanwa ku buyobozi?? Kuriya ni ingaruka yo kutiga Administration!!!!

  9. Rulindo: Gitifu w’umurenge na Etat Civile batawe muri yombi bazira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Ibyo nugusebya abayobozi kukarubanda koko! ubwose ababafashe bo ni bamiseke igoroye ra? ubugome ni shyari abanyarwanda dufite bizaduta kugasi.

  10. Rulindo: Gitifu w’umurenge na Etat Civile batawe muri yombi bazira kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19
    Ibyo nugusebya abayobozi kukarubanda koko! ubwose ababafashe bo ni bamiseke igoroye ra? ubugome ni shyari abanyarwanda dufite bizaduta kugasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *