tutu_mandela.jpg

Afurika y’Epfo: Musenyeri Desmond Tutu warwanyije Apartheid yatabarutse

Sangiza iyi nkuru

Musenyeri Desmond Mpilo Tutu wafatanyije n’abarimo Nelson Mandela kurwanya politiki y’ivangura ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’Epfo yahawe izina rya Apartheid, yatabarutse mu gitondo cy’uyu wa 26 Ukuboza 2021.

Inkuru y’urupfu rwa Musenyeri Tutu yatangajwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, mu butumwa bw’akababaro bwibutsa abo muri iki gihugu ibikorwa byaranze nyakwigendera, birimo kuba ari umwe mu babohoye igihugu akaba n’umuvugabutumwa watanze igisobanuro cy’uko ukwizera n’ibikorwa bigomba kujyana.

Kuri Apartheid yabayeho kuva mu myaka y’1940 kugeza mu y’1990, Perezida Ramaphosa yagize ati: “Umugabo w’ubuhanga budasanzwe, w’inyangamugayo kandi utarigeze atsindwa n’imbaraga za Apartheid, wagiriraga impuhwe n’abahohoterwa, abarengana n’abakorerwa urugomo muri Apartheid…”

Yakomeje ati: “Nka Perezida wa Komisiyo y’Ukuri n’Ubwiyunge yeretse Isi yose uburakari yari atewe n’ivanguramoko kandi bikora ku mutima byimbitse, binerekana igisobanuro cya Ubuntu, ubwiyunge n’imbabazi.”

Musenyeri Tutu yapfiriye muri Cape Town, afite imyaka 90 y’amavuko. Mu 1984 yegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera ibikorwa byiza byamuranze.
tutu_mandela.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *