Iyi raporo yasohowe muri Mata 2021, yanditswe na Sir Ivor Roberts ayita “Ihuriro ridahwitse: Isano riri hagati y’ubutagondwa n’ubucuruzi butemewe muri Afurika y’Iburasirazuba” yarimo Tribert Rujugiro Ayabatwa n’ihuriro ry’inganda ze rya PTG (PanAfrican Tobacco Group).
Binyuze mu bamwunganira mu by’amategeko, Ayabatwa yisobanuriye abunganizi mu by’amategeko ba Sir Roberts ku bijyanye n’amateka ye nk’Umunyafurika ukunda Afurika w’umunyenganda n’umugiraneza ukorera ku mugabane wa Afurika ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Ibivugwa byose kuri Ayabatwa muri raporo ya Roberts byavanyweho nk’uko iyi nkuru dukesha Commanonepost ikomeza ivuga.
Ayabatwa avuga ko yishimiye iri terambere kandi ko yishimiye gushyira iki kibazo inyuma ye.
Umujyanama we mukuru, David Himbara, Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ubarizwa muri Amerika, yagize icyo avuga kuri iki gice avuga ko bibabaje kuba abashakashatsi n’abasesenguzi b’abanyamahanga badasobanukiwe n’abagira uruhare mu guhungabana n’amakimbirane bikomeje kuba muri Afurika y’iburasirazuba no hagati.
Uruganda rw’itabi rwa Rujugiro, Congo Tobacco Company, ni rwo rwonyine rukora ubucuruzi bw’itabi rukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu myaka irenga mirongo ine.
Pan African Tobacco Group kandi imaze imyaka 40 ifite inganda zikora itabi mu bihugu bya Angola, Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Nigeria, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda, na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Sir Ivor Anthony Roberts KCMG FCIL ni umudipolomate w’u Bwongereza uri mu kiruhuko cyi’izabukuru kandi yahoze ari Perezida wa Trinity College, Oxford. Yabanje kuba Ambasaderi w’u Bwongereza muri Yugosilaviya, Irilande, n’u Butaliyani.


