Uwabaye PS wa MIDIMAR muri kasho, imyigaragambyo i Goma, Abanyarwanda bahunze urukingo; inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 20 Ukuboza 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo iz’umutekano, ubutabera, politiki n’ubuzima.

Harimo:

Ruvebana wabaye PS wa MIDIMAR muri kasho

Ruvebana Antoine wabaye Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri Minisiteri ishinzwe kurwanya no gukumira ibiza n’impunzi yahoze yitwa MIDIMAR, byamenyekanye ko afunzwe akekwaho gusambanya abakobwa benshi barimo abatarageza ku myaka y’ubukure, icyaha bivugwa ko amaze igihe kirekire agikoze.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry yatangaje ko Ruvebana yafunzwe nyuma y’iminsi yari amaze akorwaho iperereza.

Ruvebana yabaye PS muri MIDIMAR kuva mu 2012 kugeza mu 2017. Afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe hakorwa dosiye igomba gushyikirizwa urwego rw’ubushinjacyaha.

Abanyarwanda bahunze urukingo, bajya mu Burundi

Hari Abanyarwanda bane barimo abagore babiri, umukobwa n’umugabo umwe bavuye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda bahungira muri Komini Bugabira mu Ntara ya Kirundo, bavuga ko badashaka kwikingiza Covid-19 kubera ko ngo urukingo ari urwa Anti-Kristo.

Umuyobozi wa Komini Bugabira yavuze ko yasabye aba Banyarwanda bahungiye mu Burundi bitwaje Bibiliya kugaruka mu Rwanda, ariko barabyanga, bavuga ko aho kwikingiza bakwemera bagapfa.

Tariki ya 22 bari bacumbitse ku biro by’iyi komini mu gihe Umuyobozi wa Kirundo yavuganaga na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, bagamije kureba niba byashoboka ko bagaruka.

Abakuru b’ibihugu bemereye RDC kwinjira muri EAC

Perezida w’u Rwanda, uwa Uganda, uwa Kenya, uwa Tanzania, Visi Perezida w’u Burundi n’uwari uhagarariye Perezida wa Sudani y’Epfo bateranye tariki ya 22 barebera hamwe niba bakwemerera Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC.

Iyi nama idasanzwe yakurikiye iyaherukaga guhuza akanama k’abaministiri ba EAC mu Gushyingo, yemerejwemo raporo y’intumwa z’uyu muryango zahawe inshingano yo kugenzura niba iki gihugu cyujuje ibyangombwa byatuma cyinjiramo.

Aba bakuru b’ibihugu bemeye kandidatire ya RDC, basaba aka kanama k’abaminisitiri kugirana ibiganiro n’iki gihugu birebana n’intego, icyerekezo n’umurongo uyu muryango ugenderaho.

Imyigaragambyo yamagana Polisi y’u Rwanda i Goma

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Goma muri RDC tariki ya 21 babyukiye mu myigaragambyo bamagana icyo bise ukujya kw’abapolisi b’u Rwanda iwabo, bane barimo umupolisi bahasiga ubuzima, abandi 17 bayikomerekeramo.

Iyi myigaragambyo yakurikiye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya RDC, ryabereye i Kigali tariki ya 14, ryakurikiwe n’amakuru yavugaga ko abapolisi b’iki gihugu bagiye cyangwa bamaze kugera mu mujyi wa Goma.

Gusa Polisi y’u Rwanda n’iya RDC zarabihakanye, Umuvugizi wa guverinoma ya RDC Patrick Muyaya avuga ko iyi myigaragambyo yatewe n’amakuru adafite ishingiro n’ibimenyetso yatangajwe na bamwe mu banyapolitiki.

TPLF yasubiye muri Tigray

Umutwe witwaje intwaro wa TPLF uhagarira ubwigenge bw’intara ya Tigray muri Ethiopia, watangaje ko wavuye mu bice wari warambuye ingabo za Leta mu Ntara ya Amhara na Afar, kugira ngo habeho ibiganiro by’amahoro, bishobora gushyira iherezo ku ntambara imaze umwaka urenga.

Ni icyemezo wafashe nyuma yo kwamburwa ibindi bice byinshi birimo n’imijyi y’ingenzi nka Lalibela, Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed wayoboye ingabo za Leta ku rugamba avuga ko ari kugana ku ntsinzi.

Ingabo za Leta zivuga ko TPLF yavuye muri ibi bice kubera gutsindwa, zinjiye mu mujyi wa Alamata muri Tigray ariko bivugwa ko zabujijwe gukomeza kwinjira muri iyi ntara zitagenzura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *