Kuri iki Cyumweru, itariki 26 Ukuboza, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko niba NATO idahagaritse kurunda ingabo mu Burayi bw’iburasirazuba no kubuza Ukraine kuba umunyamuryango wayo, azahatirwa gutekereza ku yandi mahitamo atandukanye, harimo n’igisubizo cy’abasirikare.
Ibyo Putin asaba bikubiye mu masezerano u Burusiya bwashyikirije NATO mu ntangiriro z’uku kwezi.
Ikinyamakuru POLITICO cyatangaje ko Putin, mu ijambo rye ryanyuze kuri televiziyo ya Leta y’u Burusiya ku cyumweru, yagaragaje impungenge z’uko misile zakoherezwa muri Ukraine mu gihe iki cyahoze ari kimwe mu bigize Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete cyakwiyunga kuri NATO.
Putin ati: “Nta hantu na hamwe dufite ho gusubira inyuma.Badusunitse ku murongo tudashobora kwambuka. Batugejeje aho tugomba gusa kubabwira tuti:” muhagarare! ”
Abajijwe ubwoko bw’igisubizo bateganya, Putin yagize ati “bizaterwa n’ibyifuzo abahanga bacu ba gisirikare bampa.”
Ku ruhande rwayo ariko, Ntabwo bishoboka ko NATO yakwemera ibyo Putin asaba. Umunyamabanga wa Leta muri White House, Jen Psaki, yabwiye abanyamakuru ati: “Ibihugu bigize NATO ni byo bihitamo abanyamuryango ba NATO, ntabwo ari u Burusiya.”
Perezida Biden we yemeje ko ibihano bizakazwa u Burusiya niburamuka buteye Ukraine.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza bivuga ko Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ku wa Gatandatu ko ingabo z’u Burusiya zirenga 10,000 zasubiye mu birindiro byazo nyuma y’ukwezi kumwe zikora imyitozo ku mupaka wa Ukraine. N’ubwo zagabanutse, u Burusiya buracyahafite ibihumbi mirongo by’ingabo zihagaze ku mupaka wa Ukraine, kandi abasesengura ubutasi bakomeje kuburira ko igitero gishobora kuba cyegereje.
Ibitangazamakuru bya Leta y’u Burusiya bikunze kuvuga ko Ukraine ari “ubukoloni bw’uburengerazuba” kandi bigasebya Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, nta bimenyetso bifatika, bivuga ko ari umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge.
Kuva mu 2014, abantu barenga 14.000 baguye mu mirwano hagati y’Igisirikare cya Ukraine n’abaharaniraga kwiyomora kuri iki gihugu bashyigikiwe n’u Burusiya.



2 Responses
Putin aravuga ko NATO imaze gusunikira u Burusiya ku murongo budashobora kurenga
Nuko isi hose yaharanira inyungu zabantu bato bato atari guharanira inyungu yakagwi gatoya muga kagatuma ibihumbi nibi himbi bateshwa izabo abandi nabo bakahasiga ubuzima youtu.be/TIhS13eUIVM
Putin aravuga ko NATO imaze gusunikira u Burusiya ku murongo budashobora kurenga
Nuko isi hose yaharanira inyungu zabantu bato bato atari guharanira inyungu yakagwi gatoya muga kagatuma ibihumbi nibi himbi bateshwa izabo abandi nabo bakahasiga ubuzima youtu.be/TIhS13eUIVM