Meghan Markle, Duchess of Sussex, Umufasha w’Igikomangoma Harry, yemeye “impozamarira y’amafaranga” azahabwa n’ikinyamakuru Mail on Sunday mu rwego rwo kurangiza intambara y’amategeko bari bamazemo imyaka itatu.
Ikinyamakuru Mail on Sunday cyasohoye itangazo ku rupapuro rw’imbere cyemera ko Meghan yatsinze urubanza yakirezemo gukoresha ibaruwa yandikiye se umubyara atabitangiye uburenganzira.
Meghan, ufite imyaka 40, yareze Associated Newspapers Limited ku nkuru eshanu zigaragaramo ibice by’ibaruwa yandikishijwe intoki y’“umuntu ku giti cye ” yoherereje se, Thomas Markle w’imyaka 77, muri Kanama 2018.
Muri Gashyantare, nibwo Meghan yatsinze urubanza rwe nyuma y’uko umucamanza w’Urukiko Rukuru yemeje ko amushyigikiye.
Mu rwego rwo gufata umwanzuro, ikinyamakuru cyategetswe gusohora itangazo ku rupapuro rw’imbere (Front Page) ndetse n’irindi ku rupapuro rwa gatatu rivuga ko “cyamuhungabanyije uburenganzira bwe bubuza copyright”.
Ariko, icyo cyifuzo cyahagaritswe igihe Associated Newspapers Ltd yatangizaga ubujurire mu Gushyingo, ishimangira ko uru rubanza rurimo kutubahiriza uburenganzira kuri iyo baruwa nk’umutungo we bwite, rugomba gusubira mu rukiko.
Abunganira iki kinyamakuru bavuze ko bafite ikimenyetso gishya cyaturutse kuri Jason Knauf wahoze ari umunyamabanga ushinzwe itumanaho wa Meghan na Harry, bavuga ko Meghan yanditse ibaruwa yumva ko ishobora kujya ku mugaragaro.
Ibi ariko byatewe utwatsi n’abacamanza b’Urukiko rw’Ubujurire mu cyemezo cyatangajwe muri uku kwezi.
Itangazo ryasohowe kuri Mail on Sunday ku Cyumweru, itariki 26 Ukuboza ryagiraga riti: “Duchess of Sussex yatsinze urubanza rwe mu rubanza rwo kuvutswa uburenganzira yaregaga Associated Newspapers ku nkuru zasohotse muri The Mail on Sunday kandi zigashyirwa kuri Mail Online.”
Hanyuma, ku rupapuro rwa gatatu, munsi yumutwe wa “Duchess of Sussex”, havuzwe ngo: “Nyuma y’iburanisha ryo ku ya 19-20 Mutarama 2021, n’irindi ryabaye ku ya 5 Gicurasi 2021, urukiko rwaciriye urubanza Duchess wa Sussex ku kirego cye cyo kuvutswa uburenganzira ku mutungo we bwite.
“Urukiko rwasanze Associated Newspapers yarahungabanyije uburenganzira bwe mu gutangaza ibivuye mu ibaruwa yanditse yandikira se kuri Mail on Sunday na Mail Online.
“Impozamarira y’amafaranga yemeranyijwe.”
Iyi nkuru isoza ivuga ko amafaranga agomba kwishyurwa atashyizwe ahagaragara kandi hatazwi icyo Meghan ateganya kuyakoresha.
Meghan Markle n’umugabo we, Igikomangoma Harry, bakaba barasezeye ku mirimo bari bafite mu Bwami bw’u Bwongereza mu 2020 nyuma y’aho Meghan atangaje ko yagiye ananizwa n’ibwami ndetse akibasirwa cyane n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza ahanini rimuziza ko ari umwiraburakazi baya gutura muri iwabo muri Amerika aho yabyariye umwana we wa kabiri, Lilibet Diana, waje usanga Archie wavukiye mu Bwongereza mu 2019.


