Pasiteri Bugingo Aloysius washinze akanayobora itorero ryitwa House of Prayer Ministries International, avuga ko atari umugabo wa Suzan Makula Nantaba, ko abantu baherutse kwitiranya kuba yarasuye umuryango w’uyu mukobwa no kuba baba bagiye kubana.
Bugingo yahakanye ko yagiye gusura ababyeyi ba Nantaba nk’umukwe wabo ugiye kubiyereka, ko yari yasuye Nantaba, usanzwe akora muri kompanyi ye nk’ibintu bisanzwe. Iki ni igisubizo cya Bugingo wamaze kuregwa mu nkiko ko yarenze nkana ku mategeko agenga abashyingiranwe muri Uganda, agashaka umugore wa Kabiri kandi uwa Mbere, Pasiteri Teddy Naluswa Bugingo, bataratandukana. Kuwa 7 Ukuboza 2021 nibwo Bugingo yasuye iwabo wa Nantaba, ahitwa Kawuku muri Katabi, bivugwa ko bakoze ubukwe gakondo, ibyo bita Kwanjula. Ni mu gihe amategeko agenga abashyingiranwe muri Uganda mu ngingo ya 7 na 50 bivuga ko ibyakozwe na Bugingo na Nantaba ari ibyaha. Kuva mu 2019, rurageretse hagati ya Bugingo na Pasiteri Teddy Naluswa Bugingo, babanye imyaka 19, hakwa gatanya. Uyu mugore yanze gatanya, ubuhuza nabwo bwaranze kuri iki kibazo. Bugingo yatangaje ko umugore we yamusuzuguraga nyuma avuga ko atari azi guteka cyane amagi. Ibi byatumye akundana n’umukozi we muri kompanyi Salt Group. Biteganyijwe ko Bugingo na Nantaba bazitaba urukiko muri Mutarama 2022.


