Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo byinshi mu 2021

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubilka y’ u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo byinshi mu mwaka wa 2021 cyane mu nzego z’ubuzima, ubukungu n’umutekano.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu ijambo rye ryo kuri uyu wa 27 Ukuboza 2021 yagejeje ku gihugu, abwira Abanyarwanda uko igihugu gihagaze muri izi mpera z’umwaka wa 2021.

Yagize ati ” U Rwanda rwahuye n’ibibazo byinshi muri uyu mwaka. Mu buzima, ubukungu n’umutekano. Bumwe mu buryo bw’ingenzi twifashishije mu kurinda Abanyarwanda, ni ugukingira igihugu cyose urukingo rwa Covid-19. Kugeza ubu 80% by’abaturage bacu guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura, bahawe nibura urukingo rumwe.”

Yakomeje agira ati ” Uko dukomeza gutera intambwe tujya imbere, tugomba gukomeza kwigira kandi tukitegura guhangan n’icyashaka kuduhungabanya…”

Ku ngingo y’umutekano, yavuze ko umutekano n’umutuzo w’ u Rwanda ” Birinzwe kandi bikomeje gushyirwa imbere. Tugakomeza kandi kureba ko umuntu wese wahungabanya umutekano n’umudendezo w’Abanyarwanda yashyikirizwa ubutabera kugira ngo abibazwe.”

Mu ijambo rye ryagarutse ku ngingo zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu, Perezida Kagame yarisoje yifuriza Abanyarwanda gusoza umwaka mushya mu mahoro, mu buzima bwiza no mu byishimo.

Perezida Kagame kandi Abanyarwanda cyane urubyiruko guhanga udushya, hashakwa ibisubizo ku bibazo byugarije u Rwanda muri iki gihe no mu kizaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *