Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe Polisi y’igihugu bwasabye abaturage gufasha Polisi gukumira ibyaha kugira ngo abapolisi biborohere kubona umwanya wo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho yabo.
Abaturage bavuga ko ibikorwa Polisi ikorera abaturage bifite icyo bizahindura ku mibereho yabo ndetse bavuga ko bagiye kurushaho kujya bayifasha gukumira ibyaha bitaraba.
Nyiransabimana Afisa, umuturage utuye mu kagari ka Kabatasi mu murenge wa Rubona yemeza ko kuba yarubakiwe inzu na Polisi y’igihugu bizahindura imibereho ndetse ko nawe agiye kugirango uruhare mu kuyifasha gukumira ibyaha.
Yagize ati: “Nabaga mu nzu yendaga kungwira ariko abapolisi baraje baransura babona ko mbayeho mu buzima butari bwiza. Nabaga mu nzu itameze neza ariko ndashimira Polisi yacu yanyubakiye iyi nzu nziza bakampa n’umurasire.”
Nyirahabimana yakomeje avuga ko agiye kujya afasha Polisi agatangwa amakuru kugirango bakumira ibyaha.
Agira ati: “Ubu ngiye kujya mfasha Polisi yacu nimbona abantu bakora ibyaha mbimenyeshe polisi, kuko twebwe abaturage tugomba kuzohereza abapolisi kugirango bakomeze kudukorera ibikorwa byo kuduteza imbere.”
Mugabo Alphonse umuturage utuye mu kagari ka Ruhunda ni umwe mu baturage bane borohejwe inka na Polisi mu murenge wa Gishari, yavuze ko bagiye kujya bagira uruhare mu gufasha Polisi kurwanya no gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.
Agira ati: “Kuba twahawe inka ni ibikorwa twishimira cyane kuko nkanjye Inka yanjye yarapfuye. Ubu ntabwo nari nkibona amata cyangwa ifumbire ariko Ubu nzongera kubibona,natwe abaturage dufite inshingano zo gufasha Polisi kumenya ahari abanyabyaha kuko ibikorwa idukorera bigaragaye ko izirikana ku mibereho y’umuturage .Tuzajya dutangira amakuru ku gihe kugirango ibyaha bicike.”
Mbonyumuvunyi Radjabu, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yasabye abaturage gufasha Polisi y’igihugu gukumira ibyaha kugirango abapolisi babone umwanya wo gucyemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.
Agira ati: “Uyu munsi turimo kwishimira ibikorwa byakozwe na Polisi muri akarere. Kuba Polisi ifite inshingano zo gucunga umutekano w’abaturage ariko ikanagira uruhare mu gufasha abaturage kugirango babeho neza ni ibikorwa dukwiye kwishimira.”
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje asaba abaturage gufasha Polisi ikoroherwa no gukumira ibyaha
Ati: “Uretse gucunga umutekano w’abaturage ni ibyabo, Polisi igira uruhare mu gufasha abaturage uretse ibyo bakoze mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ariko dusanzwe tunafatanya mu bikorwa by’umuganda wo kubakira abatishoboye no kubaka ibikorwaremezo, nkaba mboneyeho kubasaba gufasha Polisi kurwanya ibyaha, kuko tutabikoze twajya tubahamagara ngo badufashe bakatubwira ngo ntituboneka twagiye gutabara ahabaye ibyaha, nitubasha gukumira ibyaha abapolisi bacu bazabona umwanya wo gucyemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.”
Mu karere ka Rwamagana ibikorwa byahariwe ukwezi kwa Polisi byashojwe kuwa 28 Ukuboza 2021. Ibyo bikorwa byibanze ku gufasha abaturage batishoboye hagamije kubagezaho ibikorwa bibafasha kugirango imibereho myiza. Polisi y’igihugu yishyuriye abaturage 1000 ubwisungane mu kwivuza mu murenge wa Gishari, muri uwo murenge abaturage bane bahawe inka, umuturage umwe yubakiwe inzu mu murenge wa Rubona, naho abandi 181 bahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba .


