Darfur: Abitwaje intwaro bataramenyekana basahuye ibyo kurya bya PAM

Sangiza iyi nkuru

Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana basahuye ububiko bw’ibiribwa bw’Ishami rya Loni ryita ku biribwa (PAM) bw’i Darfur muri Sudani.

Abategetsi muri Sudani bavuga ko ubu bubiko bwarimo Toni 1,900 z’ibiribwa byari bigenewe abaturage bo mu ntara ya Darfur imaze imyaka myinshi yugarijwe n’ibibazo by’inzara n’intambara.

Abaturage b’i El Fasher muri Darfur babwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko bumvise urusaku rw’imbunda ziremereye ruvugira hafi ya buriya bubiko mu ijoro ry’ejobundi ku wa Kabiri.

Ibiro ntaramakuru muri Sudani (SUNA) byavuze ko nyuma ya ririya sahura, Leta ya Sudani yahise ishyiraho amasaha y’umukwabu isaba abaturage kudakora ingendo nijoro.

Umwe mu bayobozi muri PAM yavuze ko shami rya Loni riri gusuzuma ibyibwe bingana na toni z’ibiribwa 1,900 byari bigenewe abaturage batishoboye b’i Darfur.

Ibi biribwa byibwe mu gihe umuhuzabikorwa wa PAM muri Sudani, Khardiata Lo N’diaye, avuga ko umuntu umwe kuri batatu muri Sudani akeneye imfashanyo, ku buryo igikorwa kigayitse nk’icyabaye kitari gikwiye.

Umuyobozi wa Darfur, Mini Minawi, we yavuze ko abakoze buriya bujura bazaburyozwa imbere y’ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *