fh1nisdwuauy0h3.jpg

Imodoka ya Perezida Tshisekedi yaheze mu isayo, abakomando bamurinda barayisunika

Sangiza iyi nkuru

Imodoka ya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yaheze mu isayo biba ngombwa ko abarimo abakomando bamurinda bayisunika, bayikuramo.

Byabaye ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yagiriraga uruzinduko mu gice cya Grand Kasai, tariki ya 26 Ukuboza 2021 avuye mu mujyi wa Mbuji Mayi ufatwa nk’umurwa mukuru waho.

Mu rwego rwo kugira ngo amenye uko imihanda yaho iteye, Perezida Tshisekedi yafashe icyemezo cyo kunyura mu muhanda ujya mu mujyi wa Kabinda mu Ntara ya Haut Lomami, ufite uburebura bw’ibilometero 100.

Urugendo rwo muri uyu muhanda bigaragara ko wangiritse bitewe n’imvura nyinshi rwagoranye, kuko imodoka ye n’izindi zari ziyiherekeje zahagaze kenshi, bikaba ngombwa ko abazirimo basohoka, aba bakomando n’abandi bakazisunika.

fh1nisdwuauy0h3.jpg
fh1njprx0aqyuwc.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *