Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Nyusi wari uherekejwe na Minisitiri w’Ingabo z’iki gihugu, Cristovao Chume, basuye ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iz’akarere ka Afurika y’Epfo (SAMIM) ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado.
Mu Karere ka Mueda, Perezida Nyusi yahahuriye na Komanda w’ingabo za Mozambique ziri muri Cabo Delgado, n’abahagarariye RDF na SAMIM, asobanurirwa uko umutekano uhagaze muri iyi ntara.
Perezida Nyusi yashimiye izi ngabo zose ku bw’uruhare rukomeye zikomeje kugira mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba muri iyi ntara, azisaba gukomeza ibikorwa mu turere twa Mocimboa da Praia, Macomia, Nangande, Mueda n’ikirwa cya Ibo.
Yaboneyeho gusaba ingabo z’igihugu cye kwigira kuri RDF na SAMIM, kugira ngo bazabashe kujya birindira Mozambique no mu gihe iz’amahanga zizaba zitakiriyo.
Perezida Nyusi yaherukaga muri Mueda muri Nzeri 2021 ubwo yahahuriraga na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wari wasuye ingab z’iki gihugu ziriyo.



