Umugenzuzi wa RIB avuga ko n’igihano cy’urupfu kitaca ruswa

Sangiza iyi nkuru

Umugenzuzi Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Murigo Morris avuga ko nta tegeko rishobora guca icyaha cya ruswa, n’ubwo ryaba ari irishyiraho igihano cy’urupfu.

Murigo yabitangarije mu kiganiro giherutse guhuriza hamwe inzego n’imiryango irimo Transparency International-Rwanda urwanya ruswa n’akarengane.

Uyu muryango wagaragaje uko icyaha cya ruswa gihagaze wifashishije raporo ngarukamwaka ya Rwanda Bribery Index uherutse gushyira hanze tariki ya 14 Ukuboza 2021, Murigo ayishingiyeho avuga ko bigaragara ko hari byinshi bigomba gukorwa mu kukirwanya.

Gusa uyu Mugenzuzi aremeza ko amategeko adashobora gukuraho iki cyaha burundu. Ati: “Ntabwo urugamba rwa ruswa rwarwanirwa mu mategeko. Amategeko yonyine n’ubwo washyiraho igihano cyo kwicwa, ntabwo amategeko ashobora kurwanya ikibazo cya ruswa.”

Icyo abona cyatuma iki cyaha gicika ni icyo yise ‘Internal Control Mechanisms’ (inzego z’imbere zikora ubugenzuzi). Ati: “Ikintu kidufasha cyangwa se gikwiye gufasha inzego ni Internal Control Mechanisms ariko ziri owned by Leadership. Ntabwo ari ukuvuga ngo nshyizeho uburyo bwo gukumira ruswa uri umuyobozi w’ikigo, nurangiza wumve ko bihari, bihagije.”

Murigo yavuze ko nko muri RIB habaho uburyo bw’uko mu gihe umukozi akoze dosiye, haba hari undi ugomba kugenzura niba koko yakozwe uko bikwiye, hakabaho undi wo kugisha inama, aba bose dosiye ikabageraho mbere y’uko yoherezwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *