U Bufaransa mu kongera kwiyegereza Afurika bunyuze ku Rwanda na Senegal

Sangiza iyi nkuru

Ukwezi kumwe mbere y’inama ya Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi igomba kubera i Buruseli ku ya 17 na 18 Gashyantare 2022, u Bufaransa buri gushaka uko bwongera kubaka isura yabwo nziza muri Afurika aho ikinyamakuru Le Point kivuga ko Perezida Macron ari kuvugana n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Senegal nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi muri Afurika.

Perezidansi y’u Bufaransa yagize iti “Ku wa mbere (itariki 20/12), Emmanuel Macron yahuye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Macky Sall wa Senegal kugira ngo bategure inama y’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika Yunze Ubumwe (AU) ku ya 17 na 18 Gashyantare i Buruseli, imwe mu ngingo zikomeye z’ubuyobozi bw’u Bufaransa buyoboye Akanama k’u Burayi. Abayobozi ba Senegal n’u Rwanda kuri Paris, ni “abantu babiri b’ingenzi bavugana mu gutegura iyi nama” kubera ko Senegali izaba itahiwe mu kuyobora AU mu 2022-2023, mu gihe Paul Kagame “ayoboye ikigo cya NEPAD (Ubufatanye bushya ku iterambere rya Afurika) ”.

Bombi bitabiriye i Buruseli, ku cyumweru, itariki ya 19 Ukuboza, inama yo gutegura iyi nama, igamije “kuvugurura byimazeyo ubufatanye hagati y’imigabane yombi hagamijwe ituze no gutera imbere”, nk’uko perezidansi ibitangaza.

Kwihutisha inkingo muri buri gihugu cya Afrika

Hamwe na Perezida Paul Kagame, wakiriwe ku meza muri Élysée, na Macky Sall, bavuganye kuri terefone, Emmanuel Macron yavuze ku kibazo cya Covid-19, aho “Nyuma yo gusaranganya miliyoni 75,6 z’inkingo muri uyu mwaka, u Bufaransa bwiyemeje gutanga izindi miliyoni 120 bitarenze hagati ya 2022”.

Perezida Macron wasubitse uruzinduko rwe muri Mali, yanaganiriye kandi ku kibazo cy’umutekano w’akarere na mugenzi we w’u Rwanda, cyane cyane muri Mozambike, aho imitwe y’abajihadiste ikorera, ndetse no muri Repubulika ya Centrafrica, aho imitwe y’inyeshyamba ihanganye n’ingabo za leta.

Igihugu cy’u Bufaransa kimaze iminsi kitarebwa neza n’Abanyafurika cyane cyane mu bihugu byo mu burengerazuba bw’umugabane cyakolonije kubera impamvu zitandukanye babushinja zirimo gushaka kugarura ubukoloni n’izindi zifitanye isano n’imibereho, igisirikare n’ubukungu.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. U Bufaransa mu kongera kwiyegereza Afurika bunyuze ku Rwanda na Senegal
    Nonese ibihugu bindi biripakurura ubukolomi twe tukabuhembera iwacu? Umuntu yakwibaza impamvu twagiye mu mihanda twiyama Ubufaransa none inyungu za bamwe zigiye gutuma tujya mu mihanda turamya Ubufaransa!

    1. U Bufaransa mu kongera kwiyegereza Afurika bunyuze ku Rwanda na Senegal
      Muri politiques nta mwanzi uhoraho cyane ko ubuyobozi busimburana ! Ushobora kutumvikana nuyu ukumvikana nuriya

    2. U Bufaransa mu kongera kwiyegereza Afurika bunyuze ku Rwanda na Senegal
      Muri politiques nta mwanzi uhoraho cyane ko ubuyobozi busimburana ! Ushobora kutumvikana nuyu ukumvikana nuriya

    3. U Bufaransa mu kongera kwiyegereza Afurika bunyuze ku Rwanda na Senegal
      Muri politiques nta mwanzi uhoraho cyane ko ubuyobozi busimburana ! Ushobora kutumvikana nuyu ukumvikana nuriya

    4. U Bufaransa mu kongera kwiyegereza Afurika bunyuze ku Rwanda na Senegal
      Muri politiques nta mwanzi uhoraho cyane ko ubuyobozi busimburana ! Ushobora kutumvikana nuyu ukumvikana nuriya

  2. U Bufaransa mu kongera kwiyegereza Afurika bunyuze ku Rwanda na Senegal
    Nonese ibihugu bindi biripakurura ubukolomi twe tukabuhembera iwacu? Umuntu yakwibaza impamvu twagiye mu mihanda twiyama Ubufaransa none inyungu za bamwe zigiye gutuma tujya mu mihanda turamya Ubufaransa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *