Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageneye ubutumwa busoza umwaka ingabo z’igihugu n’abakozi b’izindi nzego zishinzwe umutekano abereye Umugaba w’Ikirenga, abifuza umwaka mushya muhire wa 2022 n’imiryango yabo.
Perezida Kagame mu butumwa bwe bwanyujijwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, yavuze ko mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, iry’Abanyarwanda bose n’irye bwite yifuriza ba Ofisiye muri RDF, abandi basirikare ndetse n’abakozi b’izindi nzego zishinzwe umutekano n’imiryango yabo iminsi mikuru myiza isoza umwaka ndetse n’umwaka mushya wa 2022 w’uburumbuke.
Yabashimiye ubwitange n’umuhate bagaragaje mu kuzuza ubutumwa butandukanye bakoze bwo kurinda no gucungira umutekano Abanyarwanda muri 2021, n’ubwo cyari igihe cy’imbogamizi zitandukanye haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Perezida Kagame yavuze ko uretse izo mbonamizi zirimo n’icyorezo cya COVID-19, inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zageze ndetse zikanarenza ibyo zari zitezweho kandi zikabikorana ubushishozi n’ubunyamwuga butajegajega.
Yabwiye abazikoramo ati: “Igihugu cyacu gitewe ishema namwe.”
Ku bari mu butumwa hanze y’igihugu, Perezida Kagame yabashimiye by’umwihariko. Yababwiye ko kuba bari kure y’imiryango yabo by’umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka ari uburyo bwiza bwo kugaragaza umuhate wabo mu kwitangira amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika n’ahandi, ababwira ko “igihugu cyose gishima byimazeyo akazi kanyu.”
Perezida Kagame yabwiye ingabo ko mu gihe hatangirwa umwaka mushya, zikwiye gusigasira indangagaciro zisanzwe ziziranga no “gukomeza umuhate uturanga nk’Abanyarwanda.”
Yabasabye kuzirikana indahiro barahiye yo gukomeza gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda mu bushishozi, avuga ko ari byo bategerejweho no mu mwaka utaha “kugira ngo muhorane icyizere cy’abaturage bacu n’inshuti zacu.”
Yasoje agira ati: “Nanone nongeye kubifuriza umwaka mushya wa 2022 mwe n’imiryango yanyu.”


