Leta y’u Burundi yoherereje u Rwanda Abanyarwanda 9 barimo 8 bari barahunze ikingirwa ry’icyorezo cya Covid-19 bavuga ko rikorwa ku ngufu, hamwe n’uwari warahungukanye n’impunzi z’Abarundi abeshya ko ari Umurundi.
Aba bahunze urukingo barimo abakuze batanu n’abana 3 bari bamaze icyumweru kirenga bahungiye muri Komini Bugabira iri mu Ntara ya Kirundo, bikavugwa ko ari ho bari bacumbikiwe kuva bafatwa bamaze kwambuka uruzi rw’Akanyaru.
Ubuyobozi bw’intara ya Kirundo bwabashyikirije ubw’u Rwanda bwari buherekejwe n’abashinzwe umutekano bubanyujije ku kiraro cy’Akanyaru, ku rubibi rutandukanya ibihugu byombi.
Bwemeza ko aba Banyarwanda bakiriwe neza, gusa ikinyamakuru RT Isanganiro kivuga ko bagiye batabishaka, ngo bavugaga ko bahatirijwe kuko batemera gukingirwa. Ariko ngo bwanabamaze impungenge ko batazakingirwa batabishaka.
Aba Banyarwanda bageze mu Burundi barimo abitwaje Bibiliya bavugaga ko aho guterwa uru rukingo bavuga ko ari urwa Anti-Kristo bakwemera bagapfa. Bari barasabwe gutaha, barabyanga, biba ngombwa ko abayobozi bahagarariye ibihugu byombi baganira kuri iki kibazo, bareba niba babacyura.

8 Responses
U Burundi bwohereje Abanyarwanda 8 bari barahunze urukingo rwa Covid-19
Jyewe numvaga babarekera uburenganzira bwabo bagakingirwa ari uko babishatse nkuko byanditse ku mutwe w,ifishi yuzuzwa n,uwikingiza ko ari ubushake baba badashaka kwikingiza bakabarekera uburenganzira bwabo.murakoze

Ibintu ni sawa rwose. Ibi byerekana imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.
Ahubwo abo bavandimwe ntibagaruke batabakingiye. Bahite babaha iyo service kuko Covid iri hose ntampamvu yo guhunga urukingo

Mubyikuri l’ETA ntamakuru ifite abantu nashiriwe muri tanzaniya bahunga kwikingiza covid abavuye kumirimo Bose barahishe ABA Doctor abafiromo nabandi benshi none muravuga

Imana irinde aba bavandimwe kandi ibasha cyane kubarinda icyo batinya. Kandi iyo uhatiwe ikintu,ingaruka zacyo zijya ku wakiguhatiye kuko nta bushake bwawe buba burimo. Bakomere mu Mana gusa.