Abarimo Marshall Mampa wari uherutse gufungurwa na Samusure bafashwe

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 102 mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge barenze ku mabwiriza yo kwirinda Koronavirusi, barimo umuraperi Mugabo Jean Paul uzwi nka Marshall Mampa na Kalisa Erneste uzwi nka Samusure.

Bafashwe mu ijoro ryakeye saa munani bari mu kabari kitwa Bahauss gaherereye ahitwa Cosmos i Nyamirambo.

Mu bandi bazwi bafashwe harimo abitwa Dj Karim, Sano François (umunyamakuru) n’umuraperi witwa Pilato.

Umuraperi Mugabo Jean Paul wamenyekanye nka Marshall Mampa yari aherutse kuva muri Gereza nyuma y’imyaka 4 aho yari afungiwe icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne kizwi nka Mugo.

Tariki ya 20 Mutarama 2018 nibwo Marshall Mampa yafashwe, nyuma yaje kubarunishwa ahamwa n’iki cyaha yari akurikiranyweho cyo gukoresha ikiyobyabwenge cya Mugo.

Polisi y’u Rwanda nanone mu ijoro ryakeye saa munani yafashe abantu 62 mu ishyamba ryo mu Murenge wa Simbi basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Gisakura, Umurenge wa Simbi mu Karere ka Huye.

Muri iki gihe cy’iminsi mikuru abantu bamwe bakomeje gutabwa muri yombi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus muri iki gihe yakajije umurego.

Inzego z’ubuzima zikangurira abaturage kutadohoka muri ibi bihe gusa bamwe bakomeje kuvunira ibiti mu matwi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *