Dr Habumuremyi arashimira Kagame wamuhaye imbabazi, akabasha gusozanya umwaka n’umuryango

Sangiza iyi nkuru

Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe, arashimira Perezida Paul Kagame wamuhaye imbabazi, akabasha gusoza umwaka no gutangira umushya atari muri gereza, ahubwo ari kumwe n’umuryango we.

Dr Habumuremyi wanabaye Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe intwari, yari amaze umwaka urenga afungiwe muri gereza ya Nyarugenge kubera icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye yahamijwe, akanakatirwa igifungo cy’imyaka itatu.

Nk’uko byatangajwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 13 Ukwakira 2021, Perezida Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegekonshinga yahaye Dr Habumuremyi imbabazi, igifungo yari asigaje gihindurwa igisubitse.

Dr Habumuremyi yafunguwe tariki ya 14 Ukwakira, ashimira by’umwihariko Perezida Kagame. No kuri uyu wa 31 Ukuboza ubwo yasozaga umwaka, yongeye kumushimira akoresheje urubuga rwa Twitter.

Yagize ati: “Imbabazi nahawe na HE Paul Kagame ku wa 13/10/2021 zatumye nshobora kwishimana n’umuryango wanjye, inshuti & Abanyarwanda bose gusoza umwaka w’2021 & gutangira umwaka mushya w’2022. Twifurije HE Paul Kagame & umuryango we umwaka mushya muhire 2022, umwaka w’amahoro, uburumbuke & umunezero.”

Dr Habumuremyi yatawe muri yombi tariki ya 3 Nyakanga 2020.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Dr Habumuremyi arashimira Kagame wamuhaye imbabazi, akabasha gusozanya umwaka n’umuryango
    Shima abanyarwanda kuko nibo uba warahemukiye ntabwo ari Perezida w’igihugu.

  2. Dr Habumuremyi arashimira Kagame wamuhaye imbabazi, akabasha gusozanya umwaka n’umuryango
    Shima abanyarwanda kuko nibo uba warahemukiye ntabwo ari Perezida w’igihugu.

  3. Dr Habumuremyi arashimira Kagame wamuhaye imbabazi, akabasha gusozanya umwaka n’umuryango
    Warakoze gushimira uyu Mubyeyi w,u,Rwanda n,abarutuye twese,kuba arangwa nimpuhwe zihebuje Koko mukaba mwarashoboye gusangira n,umuryango wawe uyumunsi mukuru’ ya Noheli n,ubunane Giramahoro

  4. Dr Habumuremyi arashimira Kagame wamuhaye imbabazi, akabasha gusozanya umwaka n’umuryango
    Warakoze gushimira uyu Mubyeyi w,u,Rwanda n,abarutuye twese,kuba arangwa nimpuhwe zihebuje Koko mukaba mwarashoboye gusangira n,umuryango wawe uyumunsi mukuru’ ya Noheli n,ubunane Giramahoro

  5. Dr Habumuremyi arashimira Kagame wamuhaye imbabazi, akabasha gusozanya umwaka n’umuryango
    Warakoze gushimira uyu Mubyeyi w,u,Rwanda n,abarutuye twese,kuba arangwa nimpuhwe zihebuje Koko mukaba mwarashoboye gusangira n,umuryango wawe uyumunsi mukuru’ ya Noheli n,ubunane Giramahoro

  6. Dr Habumuremyi arashimira Kagame wamuhaye imbabazi, akabasha gusozanya umwaka n’umuryango
    Warakoze gushimira uyu Mubyeyi w,u,Rwanda n,abarutuye twese,kuba arangwa nimpuhwe zihebuje Koko mukaba mwarashoboye gusangira n,umuryango wawe uyumunsi mukuru’ ya Noheli n,ubunane Giramahoro

  7. Dr Habumuremyi arashimira Kagame wamuhaye imbabazi, akabasha gusozanya umwaka n’umuryango
    Warakoze gushimira uyu Mubyeyi w,u,Rwanda n,abarutuye twese,kuba arangwa nimpuhwe zihebuje Koko mukaba mwarashoboye gusangira n,umuryango wawe uyumunsi mukuru’ ya Noheli n,ubunane Giramahoro

  8. Dr Habumuremyi arashimira Kagame wamuhaye imbabazi, akabasha gusozanya umwaka n’umuryango
    Warakoze gushimira uyu Mubyeyi w,u,Rwanda n,abarutuye twese,kuba arangwa nimpuhwe zihebuje Koko mukaba mwarashoboye gusangira n,umuryango wawe uyumunsi mukuru’ ya Noheli n,ubunane Giramahoro

  9. Dr Habumuremyi arashimira Kagame wamuhaye imbabazi, akabasha gusozanya umwaka n’umuryango
    Warakoze gushimira uyu Mubyeyi w,u,Rwanda n,abarutuye twese,kuba arangwa nimpuhwe zihebuje Koko mukaba mwarashoboye gusangira n,umuryango wawe uyumunsi mukuru’ ya Noheli n,ubunane Giramahoro

  10. Dr Habumuremyi arashimira Kagame wamuhaye imbabazi, akabasha gusozanya umwaka n’umuryango
    Warakoze gushimira uyu Mubyeyi w,u,Rwanda n,abarutuye twese,kuba arangwa nimpuhwe zihebuje Koko mukaba mwarashoboye gusangira n,umuryango wawe uyumunsi mukuru’ ya Noheli n,ubunane Giramahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *