Perezida Ndayishimiye yasabye Imana kwirukana ‘amashitani’ yigabije uburasirazuba bwa RDC

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ubwo yasozaga amasengesho yo gushimira Imana ku wa 31 Ukuboza 2021, yasenze ngo amashitani avuga ko yigabije uburasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ahunge.

Muri uwo mwanya, Perezida Ndayishimiye wateguye aya masengesho yasengeye u Burundi, ibihugu by’ibituranyi n’ibigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, Afurika n’Isi yose.

Ageze kuri RDC, yavuze ku ntambara n’umutekano muke bimaze igihe kirekire mu burasirazuba bw’iki gihugu gitunze amabuye y’agaciro menshi, ibi bibazo byose biterwa n’imitwe yitwaje intwaro myinshi iriyo.

Uyu Mukuru w’Igihugu abona kuba umutekano ukomeje kubura mu burasirazuba bwa RDC ari uko amashitani yahigabije, ikaba ari yo mpamvu yasabye Imana kuyirukanayo.

Yagize ati: “Dusengeye igihugu cya Congo duhana urubibi. Gihe umugisha, ukizanire amahoro. Abo muri Congo ntibatekanye, turagusabye Mana nziza abe ari wowe wikorera, amashitani yigabije aka karere k’uburasirazuba bwa Congo aveyo, abantu baho bagire amahoro kuko nabo barayakeneye.”

Amasengesho yo gushimira Imana asanzwe aba mu Burundi mu mpera z’umwaka. Abayobozi batandukanye bayitabira guhera ku Mukuru w’Igihugu uyategura, bishimira ko bawusoje amahoro, bakaragiza igihugu ibihe biri imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *