Malawi: Umunyarwanda yatawe muri yombi azira amakara

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Dowa mu gihugu cya Malawi yataye muri yombi Umunyarwanda w’imyaka 61 y’amavuko azira gusanganwa imifuka 18 y’amakara.

Umukozi wa Polisi muri Dowa ushinzwe imibanire n’abaturage, Sub Inspector Gladson M’bumpha, yatangaje ko ukekwaho icyaha ari Masuzo Venus watawe muri yombi ku wa kane ku ishuri ribanza rya Mponda mu gikorwa abapolisi bakoze nyuma yo guhabwa amakuru.

Yongeyeho ko ukekwaho icyaha yasanzwe atwaye magendu y’imifuka 18 y’amakara mu modoka ifite ibirango, CZ 4963, yo mu bwoko bwa Mazda Bongo nk’uko tubikesha Malawi24.

Masuzo Venus bivugwa ko akomoka muri Kigali mu Rwanda, azitaba urukiko vuba kugira ngo yisobanure ku cyaha cyo gucuruza ibicuruzwa bikomoka ku mashyamba nta ruhushya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *