img_20210916_091446_571-2.jpg

Musanze: Uwo abaturage bavuga ko ari umusirikare yatezwe igico arakomeretswa, aranamburwa

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Rukereza na Kabaya bavuga ko aho batuye hafatiwe insoresore n’abakobwa bateze igico uwitwa Nsengiyumva, bavuga ko ari umusirikare wa RDF, baramukubita, bamwambura telefoni na ekuteri (ecouteur).

BWIZA yageze muri ako gace kegereye umuhanda uva mu Mujyi wa Musanze ugana muri Vunga, ihasanga abaturage batanze amakuru atandukanye.

Bamwe mu baturage bavuga ko Nsengiyumva wari mu kibali (uruhushya), yatezwe ubwo yari muri siporo mu minsi mike ishize ageze ahitwa ku Bivumo, akomeretswa n’abo bahungu n’abakobwa bazwiho kwambura abantu, ibizwi nka kaci.

Umwe muri aba baturage ati “ Uwo musirikare wari uri mu kibali akora ka siporo bamufatiye ahitwa ku Bivumo, yatubwiye ko yagiye kubona akabona ahuye n’abo bana, arababaza ati murajya he? Ubwo yavuganaga n’umwe muri bo, undi yamuturutse inyuma amukubita ikintu ku mutwe, yumva amaraso aravuye. Hahise haza umukobwa witwa Salama amukubita urushyi ku buryo avuga ko amasaka yari hafi aho yabonye ahindutse abantu!”

Undi muturage yavuze ko abakoze ibi bambuye Nsengiyumva telefoni, nyuma baza gufatirwa ku isanteri ya Kabaya aho bari bari baje gufata icyo kurya.

Nsengiyumva yibazaga ati “ Njye nirirwa ndare amajoro mbarindirire umutekano n’igihe nje kuruhuka, munture kunkomeretsa!”

Twabajije amazina y’abakekwaho kugira uruhare muri uru rugomo. Abaturage bavuze ko harimo umukobwa uzwi nka Salama Iragena w’imyaka 15, Mukiza ufite 17, Niyo ufite 18, Sunge ufite 16 na Ndacyayisenga uzwi nka Ndacyayi w’imyaka 15.

Icyo abaturage bahurizaho ni uko aba bantu batuye muri ako gace cyane ahitwa Mugisenyi, ku Rwenya, basanzwe ari abajura bambura abantu mu bizwi nka kaci.

Ushinzwe amakuru mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, Leandre Mbituyimana, yavuze ko aba bafashwe bakoreye icyaha ahandi, ariko baza muri imwe muri resitora kurya, Nsengiyumva wabashakaga aba ariho abasanga.

Yagize ati “ Bariya niko basanzwe bagenza n’abandi baturage. Barambura birazwi. Ubwo uriya musirikare bagize ngo afite amafaranga, taci cyangwa ikindi kintu gihenze ngo bakimwambure.”

BWIZA ntibyayikundiye kwemeza niba koko Nsengiyumva ari umusirikare nk’uko abaturage babivuga.

Mbituyimana avuga ko umutekano muri iyo santeri ari muke bitewe n’abo bambuzi ahanini biganjemo abana bakiri bato, banze ishuri, badashaka no kugira ikindi bakora, bagateka kurya ibyo batakoreye.

img_20210916_091446_571-2.jpg
Isanteri ya Kabaya igaragaraho zimwe mu nsoresore zishinjwa gutera kaci/BWIZA 2021

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Musanze: Uwo abaturage bavuga ko ari umusirikare yatezwe igico arakomeretswa, aranamburwa
    Muraho neza,abana nkabangaba mumurenge wa Jabana akagali ka kabuye barahari benshi bazengereje abantu,biyise group Marine mbese biteye ubwoba,mumidugudu ya Buliza,nyagasozi nindimidugudu baturanye birakabije kuko biba abantu kumanywa Kandi ntagikorwa pe

  2. Musanze: Uwo abaturage bavuga ko ari umusirikare yatezwe igico arakomeretswa, aranamburwa
    Muraho neza,abana nkabangaba mumurenge wa Jabana akagali ka kabuye barahari benshi bazengereje abantu,biyise group Marine mbese biteye ubwoba,mumidugudu ya Buliza,nyagasozi nindimidugudu baturanye birakabije kuko biba abantu kumanywa Kandi ntagikorwa pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *