Tariki ya 27 Ukuboza 2021 ni bwo Guverinoma ya Niger yatangaje ko yirukanye Abanyarwanda 8 boherejwe n’urwego rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT, rubakuye mu rukiko rwa Arusha aho bari bacumbikiwe nyuma yo kurangiza igifungo, abandi bakagirwa abere, bakabura ikindi gihugu kibakira, n’u Rwanda rwabahaye ikaze bavuga ko badashaka kurugarukamo.
Icyemezo cyo kohereza aba Banyarwanda cyahishuwe na Perezida wa IRMCT, Carmel Agius, imbere y’abagize akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano.
Icyo gihe ariko, Ambasaderi Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri UN, yasobanuriye imbere y’abagize aka kanama ko IRMCT itigeze irumenyesha iki cyemezo, akanasaba ko rwazasobanurira Inteko Rusange iby’iki cyemezo.
Nyuma y’ijambo rya Ambasaderi Rugwabiza, tariki ya 27 Ukuboza ni bwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Niger, Hamadou Adamou Souley yatangaje ko aba Banyarwanda birukanywe, abaha iminsi 7 ngo babe bavuye muri iki gihugu.
Umucamanza wa IRMCT tariki ya 31 Ukuboza yahise ategeka Guverinoma ya Niger kutirukana aba Banyarwanda, ashingiye ku masezerano yo kubohereza no kubakira impande zombi zagiranye, naho ubundi ngo kubirukana cyaba ari icyemezo gishingiye kuri dipolomasi. Guverinoma y’u Rwanda yo yasubije ko yiteguye kubakira, ariko bo bakomeza gushimangira ko batifuza kugaruka muri iki gihugu.
Mu gihe iminsi bahawe yarangiye kuri uyu wa 3 Mutarama 2022, BBC yagiranye ikiganiro na Hamadou Kadidiatou wunganira Abanyarwanda birukanywe, imubaza ikigomba gukurikiraho nyuma y’aho iki gihe cyarangiye kandi bose uko ari 8 bakiri muri Niger.
Kadidiatou yasubije ko bagiye kwiyambaza urwego rw’ikirenga rw’ubutegetsi rwa Niger barumenyeshe ko urundi rwego avuga ko rusumbya ububasha inzego zose Niger rwahagaritse icyemezo cyo kwirukana aba Banyarwanda.



2 Responses
Ikigiye gukurikiraho nyuma y’aho Niger ibujijwe kwirukana Abanyarwanda 8
Barabashakaho iki se ko barangije ibihano….ntibagomba kuba aho bifuza badakomeje kubazungaguza!
Ikigiye gukurikiraho nyuma y’aho Niger ibujijwe kwirukana Abanyarwanda 8
Barabashakaho iki se ko barangije ibihano….ntibagomba kuba aho bifuza badakomeje kubazungaguza!