Umuhanzi Dr Jose Chameleone wamamaye mu muziki wo muri Uganda no muri Afurika muri rusange, yibutse ibihe yagize ubwo yabaga mu Rwanda mu myaka irenga 20 ishize.
Yifashishije urubuga rwa Instagram, Dr Chameleone ku wa 1 Mutarama 2022 yerekanye ifoto imaze imyaka 27 yafotorewe ku Kacyicu, “Kuri Minisiteri”.
Ubutumwa bwaherekeje iyi foto busobanura ubuzima yanyuzemo ubwo yabaga aha hantu, rimwe bukamukundira, ubundi bukanga. Ati: “1995, Rwanda, Kacyiru kuri Minisiteri mu myaka 27 ishize, nahigiye byinshi, ngerageza, byanga ariko ngakomeza ngashikama nkongera nkagerageza kugeza ubwo byakundiye.”
Yaboneyeho kwifuriza abavandimwe b’Abanyarwanda kwishimira umwaka mushya w’2022, abasezeranya kubonana. Ati: “Mwishimire umwaka mushya Banyarwanda bavandimwe banjye na bashiki banjye. Turaza kubonana.”
Dr Chameleone ufite imyaka 43 y’amavuko y’amavuko bivugwa ko yageze mu Rwanda afite imyaka 16, aba mu duce dutandukanye mu Mujyi wa Kigali turimo Gatsata. Ngo aho ni ho yatangiriye umuziki.


