Mu Kuboza 2021, Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yafashe icyemezo cyo guhagarika imyitozo ingabo zayo ziri mu butumwa bwahawe izina rya EUTM RCA zari zisanzwe ziha iza Repubulika ya Centrafrica (CAR), ariko zikazakomeza kuzigira inama.
Nk’uko yabitangaje, impamvu yatumye ihagarika iyi myitozo ni uko ngo yirinze kuzabarwa mu byaha byo guhohotera ikiremwamuntu bivugwa ku bacancuro b’umutwe wa Wagner Group bo mu Burusiya nabo bavugwaho gutoza ingabo za CAR, aba bakaba baragezeyo guhera mu 2018.
Komisiyo ya EU ivuga ko kuva mu 2016 yatangira ubutumwa bwayo muri CAR, imaze gutoza abasirikare b’iki gihugu barenga 3400, isaba ko bazirinda gukorana n’abacancuro ba Wagner.
Iyi Komisiyo yafashe iki cyemezo mu gihe ingabo za Leta ya CAR zigihanganye n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra, yihurije mu cyo yise CPC (Coalition of Patriots for Change).
Kubera iyi mpamvu, biravugwa ko ingabo za CAR zicyiyubaka zigikeneye ubufasha bw’amahanga burimo imyitozo ya gisirikare. U Rwanda rufiteyo ingabo zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye n’izoherejwe mu mpera y’2020 ku masezerano y’ibihugu byombi ruravugwa ko ruza imbere mu bakandida.
Ibi bivuze ko mu gihe byaba bishobotse, ingabo z’u Rwanda zishimirwa umurava, ubwitange n’ubunararibonye zazaziba icyuho cy’iza EUTM RCA, zigatangira gutoza iza CAR.


