Perezida wa Iran yarahiriye kuzahora urupfu rwa Gen. Soleimani kuri Donald Trump

Sangiza iyi nkuru

Perezida Ebrahim Raisi wa Irani yarahiriye kuzahorera urupfu rwa Gen. Qassem Soleimani kuri Donald Trump wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika watanze itegeko ryo kumwica. Ibi akaba yabitangaje kuri uyu wa Mbere, ubwo hizihizwaga umwaka umwe ushize yishwe.

Igihugu cya Iran n’ibihugu by’inshuti byo mu karere iherereyemo mu Burasirazuba bwo Hagati, kuri uyu wa Mbere byibutse iyicwa rya Gen Qassem Soleimani wiciwe mu gitero cya drone hafi y’ikibuga cy’indege cy’I Baghdad muri Irak ku tariki ya 03 Mutarama 2020.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko Gen. Soleimani yishwe kubera ko yari arimo arategura ibitero ku Banyamerika n’inyungu zabo muri Irak.

Perezida wa Iran yabwiye abari bakoraniye mu masengesho yo kwibuka uyu mujenerali n’abo bari kumwe, barimo umusirikare wo muri Irak witwa Abu Mahdi al-Muhandis, ko ababagabyeho igitero n’uwo yise umwicanyi mukuru, Donald Trump, bakwiye gushyikirizwa ubutabera no kubihanirwa.

Yongeyeho kandi ko n’uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika, Mike Pompeo n’abo yise abandi bicanyi nabo bagomba kubihanirwa nk’uko inkuru dukesha VOA ikomeza ivuga.

Ngo ibi nibidakorwa, Perezida Raisi avuga ko azamenyesha abayobozi ba Amerika ko nta gushidikanya ukuboko ko guhora kuzasohoka mu rwubati rw’Isi y’Abayisilamu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *