Akarere ka Burera gaherereye mu majyaruguru y’u Rwanda, ni kamwe mu dufite ibice byinshi bibereye ijisho bishobora kubyazwa umusaruro mu buryo bw’ubukerarugendo; ahanini byiganjemo ibiyaga bya Burera na Ruhondo ndetse n’igice kinini kigizwe n’imisozi.
Uzengurutse ikiyaga cya Burera, ukareba imisozi igikikije ushobora kwibaza ko cyaba amahirwe adasanzwe mu kwinjiza amadevize ya ba mukerarugendo ukurikije uko kigaragara nuko kigabana n’imisozi byegeranye.
Ku ruhande rw’abaturage bo muri aka karere, bavuga ko ari byinshi bibatera amatsiko; ibindi bakabibonesha ariko batazi iyo biva n’iyo bijya, nk’imwe mu mbogamizi yo kuba nta bushakashatsi bukorwa kuri bimwe mu binyabuzima ngo hanashakwe uburyo byabyazwa umusaruro nk’uko bamwe mu baturage baturiye igishanga cy’Urugezi bagaragaza gushidikanya ku mazi akibamo y’umukara banakeka ko cyaba kifitemo peteroli na Nyiramugengeli.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu; Habumuremyi Evariste avuga ko nta mafaranga wavuga ko akarere kinjije aturutse mu bukerarugendo bushingiye ku kiyaga cya Burera, gusa akavuga ko hari inyigo y’ibyatangiye gukorwa n’ibindi bikiri mu mishinga.
Abajijwe k’uburyo bwo kubyaza umusaruro ibiyaga biri muri aka karere mu buryo bw’ubukerarugendo yagize ati, “Ibyo byo wenda twavuga ko nta gihari gikurura ba mukerarugendo uretse ko ari ibintu dufite mu mishinga, aho ubu nk’akarere tumaze kuhubaka hoteli ndetse hari n’ibindi bibanza twahakase aho dushishikariza abashoramari kuba baza bakahashora imari ku buryo iyo gahunda yazamuka igatangira kutwinjiriza.”

Yakomeje agira ati, “Kugeza ubu ngubu navuga ko ari bwo bigitangira kugira ngo tube twakibyaza umusaruro ariko kugeza ubu nta mafaranga navuga ko kitwinjiriza kuko nibwo gahunda igitangira.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku kibazo cy’igishanga cy’urugezi kigaragara muri aka karere gifite amazi y’umukara abaturage bakeka ko kirimo petrol na Nyiramugengeli, uyu muyobozi avuga ko nta bushakashatsi bwakozwe ku bw’ibyo ntawakemeza igitera ayo mazi kuba umukara.
“Ibyo ni ibyo abaturage bavuga Ko haba harimo nyiramugengeri cyangwa peteroli ariko kugeza ubu nta bushakashatsi burakorwaho ku buryo umuntu yabyemeza…, Ubundi kiriya gishanga kiri mu mutungo w’isi. Ubwo rero kugira ngo hakorwe ubushakashatsi bisaba uruhushya rudasanzwe ntabwo wapfa kukishoramo. Ni umutungo utavuga ngo igihugu kiwigengaho kuko kiri mu mutungo w’isi.”

Akarere ka Burera kagizwe n’ubuso bungana na km2644,5; ibikorwa by’ubukungu bikorwa cyane akaba ari ubuhinzi bw’ibirayi, ibigori, ibishyimbo n’ingano; ndetse n’ubworozi n’ubucuruzi bukorwa gake ugereranyije n’ubuhinzi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB) umwaka ushize bwagaragaje ko abaturage b’akarere ka Burera bishimira ibibakorerwa ku kigero cya 71%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com



2 Responses
Burera: Akarere ntacyo kinjiza mu bucyerarugendo nubwo gafite ibyiza nyaburanga
Ndabakunda kubera amakuru meza mutunjyezaho murakoze
Burera: Akarere ntacyo kinjiza mu bucyerarugendo nubwo gafite ibyiza nyaburanga
Ndabakunda kubera amakuru meza mutunjyezaho murakoze