Umugabo witwa Vincent Uwitonze wakubiswe na mugenzi we witwa Singirankabo Pierre uzwiho gukubita abantu akabishyura, avuga ko yamushegeshe ubwo yamukubitaga amuziza ko yasinze kandi atanywereye iwe. Umugabo witwa Singirankabo Pierre abaturage bavuga ko yitwaza inkoni ibambyeho uruhu n’inkota, agakubita abantu ababaza uko bifata bagasinda kandi batanywereye mu kabari ke kari mu isantere y’ubucuruzi ya Samandugu, mu Kagari ka Nyamirembe, umurenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi. Uwitonze avuga ko kuwa 22 Ugushyingo 2021 yakubiswe na Pierre, akajya ku bitaro bya Remera-Rukoma aho yamaze ukwezi yivuza, abaganga bakamusaba ko atazagira ikintu yongera kwikorera ku mutwe. Aganira na BWIZA ati “ Navuye kwa dogiteri bampa imiti igabanya ububabare. Maze ukwezi nivuza. Muganga yambwiye ko igikomere cyo mu mutwe ari mfunira gusa ngo nta gufwa ryavunitse. Ubu aho noroherewe nta kintu na kimwe mbasha kwikorera ku mutwe.” Uwitonze usanzwe ari umufundi, avuga ko yareze Pierre Singirankabo mu rukiko nk’uko RIB yabimutegetse. Ubu ariko Singirankabo ngo “ Yirirwa yigamba ngo amafaranga yatanze niyo azatuma nta kintu aba ngo azansinda kuko ari umukire . Ubu sinamunyura imbere aho apimira.” Uwitonze Vincent avuga ko gukubitwa na Singirankabo Pierre byamuteje igihombo gikomeye. Ati “ Nahombye ibintu byinshi kuko nari mfite umurima w’inyanya, sinigeze nkurikirana ngo ntere umuti. Nsanzwe ndya ari uko napagashije ngo ntunge abana banjye batandatu, nafashe amadeni ngo nivuze. Guhomba byo nahombye ibintu byinshi cyane.” Pierre Singirankabo uri mu kigero cy’imyaka 40, avugwaho gukubita abaturage bagera muri 13 mu bihe bitandukanye. Ntibyakunze ko tumuvugisha ku byo ashinjwa byo gukubita Uwitonze n’abandi baturage. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirembe, Twizerimana Thomas, ku murongo wa telefoni yavuze ko ayo makuru atayazi. Yavuze ko ushinjwa gukubita abaturage akabishyura ari umuturage wubatse hafi y’akagari, ko atamuziho urugomo. BYINSHI WASOMA: https://www.bwiza.com/?Kamonyi-Uwitwaza-inkota-n-inkoni-iriho-uruhu-yakubise-umuntu-ajya-mu-bitaro


