Batanu barimo nyir’uruganda RWANDABEV Ltd batawe muri yombi na RIB

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rufunze abantu batanu bafite aho bahuriye no kwenga no gukwirakwiza inzoga yitwa Umuneza iherutse guhagarikwa ku Isoko n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA).

Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko ibi binyobwa bifite ubumara bukabije bufitanye isano n’urupfu rw’abantu nibura 11 bamenyekanye kugeza ubu, bose bivugwa ko bakomoka mu turere twa Gasabo na Bugesera.

Iri tsinda ririmo nyiri uruganda rukora ibinyobwa rufite icyicaro i Bugesera ririmo gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ubwicanyi.

Iki kinyobwa gikomeye, bivugwa ko gishyirwamo ibintu birimo methanol, cyakozwe na RWANDABEV Limited.

Aganira na The New Times, Umuvugizi wa RIB, Thierry B Murangira, yavuze ko nyir’isosiyete yitwa Marcel Ngarambe yatawe muri yombi ku wa Mbere, itariki 03 Mutarama, abandi bakaba barafashwe ku ya 27 Ukuboza.

Yavuze ko usibye kwica, abandi bantu bane babaye impumyi ngo nyuma yo kunywa iki kinyobwa maze binjira mu bitaro bya CHUK.

Ati “Inzoga z’Umuneza zirimo methanol kandi ibi byemejwe na raporo y’uburozi yaturutse muri Laboratwari y’u Rwanda. Isuzuma ryakozwe kuri ba nyakwigendera ryerekanye ko ari yo nyirabayazana y’urupfu.”

Yongeyeho ko ibintu byemewe mu nzoga zo kunywa ari Ethanol kandi bitarenga 45%.

Aba bakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro, na Gikondo mu gihe iperereza rigikomeje kandi nirirangira, dosiye zizashyikirizwa ubushinjacyaha.

Amategeko avuga ko, umuntu uwo ari we wese, mu buryo ubwo aribwo bwose, ufashwe arya, anywa, yitera inshinge, ahumeka cyangwa umuntu wisiga ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Abantu bahamwe n’icyaha icyo ari cyo cyose cyavuzwe bashobora gufungwa igihe kitarenze umwaka umwe cyangwa kitarenze imyaka ibiri cyangwa bagahanishwa igihano cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Ku rundi ruhande, abantu bakora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bahindura, batwara, babika, baha abandi cyangwa bagurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa ibintu byica mu mutwe bakora icyaha.

Mu gihe Umuneza wafatwa nk’ibiyobyabwenge nyuma yo guhamwa n’icyaha, bakatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi kandi kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 5 kandi atarenze miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *