Min. w’Intebe wa Haiti yarusimbutse

Sangiza iyi nkuru

Abagabo bitwaje imbunda bagerageje kwica Minisitiri w’intebe wa Haïti, Ariel Henry, ubwo ku wa gatandatu yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza ubwigenge bw’iki gihugu cyo mu birwa bya Caraïbes, nkuko abategetsi babivuga.

Ibyo byabaye ubwo Henry yari yitabiriye umuhango wo mu kiliziya muri komine (akarere) ya Gonaïves mu majyaruguru y’igihugu.

Videwo yatangajwe ku mbuga za internet igaragaza Minisitiri w’intebe n’abategetsi bari hafi ye babyigana berekeza mu modoka zabo mu gihe hari urufaya rw’amasasu.

Umutekano warazambye bikomeye kuva uwari Perezida wa Haïti Jovenel Moïse yakwicwa mu kwezi kwa karindwi mu 2021.

Henry yasezeranyije guhashya imitwe y’ubugizi bwa mabi ikomeye yo mu gihugu ishinjwa kuba ari yo iri inyuma y’inkubiri y’ibikorwa by’ubushimusi, ikanashinjwa kwigarurira byinshi mu bikorwa byo gukwirakwiza ‘gas’ (gaz) mu gihugu, bigatuma ibitoro biba bicyeya cyane.

Ibiro bya Minisitiri w’intebe byavuze ko “abajura n’abakora iterabwoba” ari bo bari bari inyuma yo kugerageza kumwica, kandi ko impapuro zo guta muri yombi abacyekwa zamaze gutangwa.

Ibiro bye byashinje iryo tsinda kwihisha inyuma y’inkuta kugira ngo rigabe igitero ku rukurikirane rw’imodoka rwari rurimo na Minisitiri w’intebe, ndetse rigashyira ku nkeke musenyeri rigota kiliziya, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Associated Press (AP).

Umuntu umwe yarishwe naho abandi babiri barakomereka mu kurasana kwabayeho hagati y’abo bagabo bitwaje imbunda n’abashinzwe umutekano, nkuko ibitangazamakuru byaho byabivuze.

Iki gitero kibaye ikindi kintu gishegeshe ubutegetsi bw’intege nkeya bwa Henry, wabaye agizwe umukuru wa Haïti w’agateganyo nyuma y’ibyumweru bibiri Moïse yishwe. Uburyo yishwemo, byemezwa ko yishwe n’itsinda ry’abacanshuro, buracyarimo urujijo.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Min. w’Intebe wa Haiti yarusimbutse
    Ntabwo yagira amahoro n’umutekano kuko ari mu mwanya atari akwiriye kwicaramo nk’umudventist,(itorero ritavanga iyobokamana na politiki),Ni ihame makuru,kuko politic ishegesha iyobokamana.
    Rero iyo ahitamo kera akaba umunyapolitiqye atabanje kwihisha no kunyuza uburyarya bwe mu itorero ry’Imana.
    Ntazagira amahoro kugeza yihannye cg aritegereza iteka ry’Ihoraho.

  2. Min. w’Intebe wa Haiti yarusimbutse
    Ntabwo yagira amahoro n’umutekano kuko ari mu mwanya atari akwiriye kwicaramo nk’umudventist,(itorero ritavanga iyobokamana na politiki),Ni ihame makuru,kuko politic ishegesha iyobokamana.
    Rero iyo ahitamo kera akaba umunyapolitiqye atabanje kwihisha no kunyuza uburyarya bwe mu itorero ry’Imana.
    Ntazagira amahoro kugeza yihannye cg aritegereza iteka ry’Ihoraho.

  3. Min. w’Intebe wa Haiti yarusimbutse
    Ntabwo yagira amahoro n’umutekano kuko ari mu mwanya atari akwiriye kwicaramo nk’umudventist,(itorero ritavanga iyobokamana na politiki),Ni ihame makuru,kuko politic ishegesha iyobokamana.
    Rero iyo ahitamo kera akaba umunyapolitiqye atabanje kwihisha no kunyuza uburyarya bwe mu itorero ry’Imana.
    Ntazagira amahoro kugeza yihannye cg aritegereza iteka ry’Ihoraho.

  4. Min. w’Intebe wa Haiti yarusimbutse
    Ntabwo yagira amahoro n’umutekano kuko ari mu mwanya atari akwiriye kwicaramo nk’umudventist,(itorero ritavanga iyobokamana na politiki),Ni ihame makuru,kuko politic ishegesha iyobokamana.
    Rero iyo ahitamo kera akaba umunyapolitiqye atabanje kwihisha no kunyuza uburyarya bwe mu itorero ry’Imana.
    Ntazagira amahoro kugeza yihannye cg aritegereza iteka ry’Ihoraho.

  5. Min. w’Intebe wa Haiti yarusimbutse
    Gusenga cg kuba umunyedini ntibibuza umuntu gukora politiki yubaka.

  6. Min. w’Intebe wa Haiti yarusimbutse
    Gusenga cg kuba umunyedini ntibibuza umuntu gukora politiki yubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *