Polisi yo mu majyaruguru ya Niger yafashe ibiro birenga 200 bya cocaine ifite agaciro ka miliyoni 8.7 z’amadolari yari itwawe mu ikamyo y’umuyobozi w’akarere, nk’uko byatangajwe n’abapolisi kuri uyu wa Mbere.
Amakuru avuga ko ku cyumweru, umuyobozi w’akarere n’umushoferi we bari muri iyo modoka, batawe muri yombi bafite amatafari 199 ya Cocaine kuri bariyeri ku muhanda werekeza mu majyaruguru uva muri centre y’ubucuruzi yo mu butayu bwa Agadez.
Itangazo ry’ibiro bikuru bya Niger bishinzwe kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge (OCRTIS) ryemeje ko muri Agadez hafatiwe ibiro birenga 200 bya cocaine, ariko ntibatanga ibisobanuro birambuye.
Afurika y’Iburengerazuba, akenshi n’inzira inyuzwamo ibiyobyabwenge biva muri Amerika y’Epfo byerekeza mu Burayi, ariko byagiye bifatwa byinshi mu myaka yashize.
Senegal yafashe toni zirenga ebyiri za cocaine mu bwato ku nkombe za Atlantika mu Kwakira, kandi abategetsi ba Gambia bafashe toni zigera kuri 3 muri Mutarama umwaka ushize mu bwato bwari buturutse muri Equateur.
Nyuma yo gufata toni 17 z’urumogi zifite agaciro ka miliyoni 37 z’amadolari muri Niger muri Gicurasi umwaka ushize, umuhuzabikorwa w’ishami ryo kurwanya ibiyobyabwenge rya Interpol, Jan Drapal, yatangarije Reuters ko abacuruzi b’ibiyobyabwenge bohereza ibicuruzwa byinshi mu rwego rwo guhaza isoko ry’u Burayi.


