Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru bwafashe icyemezo cyo guhagarika ikoreshwa ry’ubwato mu mugezi wa Nyabarongo mu gice gihuza Akarere ka Muhanga n’aka Gakenke mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho kuwa Mbere habaye impanuka y’ubwato bubiri bwagonganye, umuntu umwe akaburirwa irengero. Kuri Noheli kandi ikiraro cya Gahira cyasenywe n’abantu bataramenyekana bigira ingaruka buhahirane. Haraza kwitabazwa ubwato bwa RDF mu kwambutsa abaturage biganjemo abari baremye isoko rya Mbuye mu Murenge wa Rongi n’abari muri Gakenke mu bikorwa bw’ubucukuzi. Kuwa 3 Mutarama 2022, abantu barenga 40 barohowe mu mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Uturere twa Muhanga na Gakenke bakuwemo ari bazima, nyuma yo kugongana k’ubwato bwavaga i Ruli mu Karere ka Gakenke, n’ubwavaga i Rongi mu Karere ka Muhanga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald, atangaza ko amakuru yamenyekanye mu masaha ya saa moya za mugitondo, abarohamye bahise bakurwa mu mugezi, ariko nta mibare izwi y’abari muri ubwo bwato bwombi, ari na yo mpamvu hashyizweho ingamba zo gukomeza gushakisha niba haba hari uwaburiye muri iyo mpanuka.


