Leta ya Uganda yongeye kwemerera gukorerayo umuryango SWI (Self Worth Initiative) Leta y’u Rwanda ihuza n’ibikorwa by’ihuriro RNC ryashinzwe na Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa urwanya ubutegetsi bwayo.
Uyu muryango uyoboye na Prossy Boonabana bivugwa ko ari inshuti ya Gen. Kayumba wahagaritswe hamwe n’indi 53 yakoreraga muri Uganda muri Kanama 2021, uzira gukora utariyandikishije mu rwego rw’igihugu rushinzwe imiryango itegamiye kuri Leta.
Gusa nk’uko Chimpreports ibitangaza, uyu muryango tariki ya 31 Ukuboza 2021 wamaze kubona icyemezo gifite agaciro k’imyaka itanu giturutse muri uru rwego, kiwemerera gukorera muri Uganda.
Boonabana nyuma yo kwemerwa gukorera muri Uganda, yagize ati; “Ubu ni uburyo bwiza bwo gutangira umwaka muri style. Turishimye kandi dutewe ishema n’uko SWI yahawe uburenganzira bwo gufasha abantu barengana bakeneye ubuvugizi.”
SWI mu ntego zayo, ivuga ko iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu by’umwihariko impunzi n’abimukira, ariko ku rundi ruhande ikavugwaho kuba yarashinzwe kugira ngo ihurize hamwe ibikorwa bya RNC nta we uyiketse cyane ko biba bigoye gukekera umuryango mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu.
Inkuru bifitanye isano https://www.bwiza.com/?Uganda-Umuryango-Self-worth-Initiative-uramagana-irekurwa-ry-Abanyarwanda-9


