229aeb9e2ae66f2fac1149e5240b2fdd.jpg

Umunyarwandakazi ukora kuri NTV yatamajwe

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru wa Televiziyo NTV muri Uganda, Uwamahoro Lynda uzwi nka Lynda Ddane, yatamajwe n’umuntu wabeshyuje ko inzu aheruste gushyira ku mbuga nkoranyambaga iye, ahubwo ari iy’umuryango we wubatse.

Mu ntangiro z’umwaka wa 2022, Uwamahoro yashyize hanze, amafoto y’inzu icyubakwa, avuga ngo ” Iri ni itangiririro ryiza.” Ni inzu nini yaba irimo za aparitema cyangwa ikaba yagirwa na hoteli.

Mu gihe bamwe bari babisamiye hejuru bamushimira ko ari umukobwa uzi kwirwanaho, umwe mu bazi neza iby’iyo nzu, yavuze ko iyi nzu atari iy’uyu mukobwa.

Uyu yatangarije Blizz ko uyu mukobwa ari kurata umutungo w’umuryango, atari uwe bwite.

Yagize ati ” Iriya nzu izaba ari hoteli ye gusa amafaranga yayubatse si aye. Ni ay’umuryango. Se yari umukire ari na we utera inkunga ibintu bye byose.”

Iyi nzu irabarirwa muri za miliyari z’amashilingi. Ni ingingo yatumye hibazwa niba koko Uwamahoro yabasha kuyigondera binyuze mu gukora mu kiganiro ” The Beat” kuri NTV no mu bitaramo.

229aeb9e2ae66f2fac1149e5240b2fdd.jpg
Inyubako bivugwa ko ari iya Lynda Ddane

Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Lynda Ddane afite inkomoko mu Rwanda. Se akaba ari umwe mu bagabo bakoze bikamuhira mu bijyanye na shuguli z’amazu mu Mujyi wa Kampala.

Se wa Uwamahoro na we ayo mafaranga yari yarayakomoye ku babyeyi be bo mu Rwanda, akayashora muri Kampala. Yitabye Imana mu mwaka ushize ndetse hari amakuru avuga ko yanashyiguwe mu Rwanda.

arton161669.jpg
Uwamahoro Lynda ni umwe mu bakobwa b’uburanga ugaragara mu ndirimbo Mu ndaawo ya B2C Kampala Boys/Internet

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umunyarwandakazi ukora kuri NTV yatamajwe
    Ariko ateye neza pe, yego si ihogoza, ariko si ni igitegwajoro. Kandi kuba umuryango we uyimwubakira, ntibibuza kuba inzu yaba iye. Ni iye nyine. Namwe ababyeyi banyu bazabubakire. Icyo si ikibazo.

  2. Umunyarwandakazi ukora kuri NTV yatamajwe
    Ariko ateye neza pe, yego si ihogoza, ariko si ni igitegwajoro. Kandi kuba umuryango we uyimwubakira, ntibibuza kuba inzu yaba iye. Ni iye nyine. Namwe ababyeyi banyu bazabubakire. Icyo si ikibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *