Abize ubuvuzi bw’amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda ntibanyuzwe n’ubumenyingiro bahabwa

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bize ubuvuzi bw’amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda banenga ubumenyingiro (Pratique) bahabwa kuko buba budahagije aba bavuga ko ibyinshi biga babyiga mu nyandiko ( Theory) bituma iyo barangije amashuri bibadindiza mu kubona akazi kazababeshaho.

Aba bize kuvura amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko amasomongiro azwi nka Platique ngo ari make muri iyi kaminuza, by’umwihariko ngo byiganje ku biga kuvura amatungo, ni ibituma urangiza ubuvuzi bw’amatungo bimusaba igihe kinini yimenyereza ibyo yize kugirango agirirwe ikizere nk’ushoboye ku isoko ry’umurimo.

Ni ikibazo aba bize kuvura amatungo kandi banaheruka kugeza ku rugaga rw’abavuzi b’amatungo RCVD ubwo rwabarahizaga basoje Kaminuza nk’uko iyi nkuru ya Isango Star ivuga.

Aba banyeshuri bagereranya abize kuvura abantu ko bahabwa ubumenyingiro buhagije bityo ngo nabo bagakwiye kuzihabwa nkuko aba babigirirwa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi RAB kivuga ko leta y’u Rwanda ikirimo gushaka uko yanoza neza imyigire y’abiga ubuvuzi kugira ngo ikemura iki kibazo.

Dr. Ndayisenga Fabrice umuyobozi mukuru ushinzwe ubworozi muri RAB yagize ati “Ariko nk’igihugu twishakamo ubushobozi,barashaka ubumenyingiro bw’inshi, nibwo tugitangira byose ntago byabonekera rimwe ariko leta irimo irubaka ubushobozi nk’igihugu kugirango tugire aba Veterineri bashobora gusohoka bakajya aho ibikorwa bikorerwa bafite bwa bumenyi bwose bushakwa ariko birimo birubakwa, byatangiye vuba kuko mbere ntago twagiraga amashuri yigisha ubuvuzi bw’amatungo muri iki gihugu.”

Ubusanzwe abiga kuvura amatungo muri Kaminuza babyiga imyaka 5, aba bize kuvura amatungo babishingiraho bavuga ko imyaka 5 bamara ku ishuri bahawe ubumenyingiro buhagije byabafasha guhatana ku isoko ry’umurimo bitabasabye kwimenyereza igihe kinini kandi bigateza imbere ubuzima bwabo nyuma yo gusoza amashuri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *