Gen. Maj. Augustin Ndindiliyimana wari umugaba wa Gendarmerie y’u Rwanda mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko Abanyarwanda umunani baherutse koherezwa kuba muri Niger, bakwiriye guhabwa uburenganzira bakajya kubana n’imiryango yabo.
Gen. Augustin Ndindiliyimana na we wabaye umwere ariko we akemererwa gusanga umuryago we asanga n’abandi bakwiye kubyemererwa. Aganira n’Ijwi rya Amerika, yavuze ko aba ba Banyarwanda na bo bajya kubana n’imiryango yabo nk’uko yabisabye, akanabyemererwa. Yagize ati: “Bariya bagabo twarabanye haba muri prison no muri safe house. Uko bamererewe ndabizi, ni ibintu bikomeye cyane. Ntibihere hariya, ahubwo numva byakomeza bikagera aho basanga imiryango yabo. Ni intambwe urukiko rwazakomeza.” Yakomeje agira ati: “Nasabye ko nsubirana n’umuryango wanjye, ntabwo byoroshye ariko nabigezeho, ntabwo ari njye njyenyine.” Yatanze ingero z’abandi Banyarwanda babyemerewe. Abanyarwanda bari muri Niger ni ni Protais Zigiranyirazo, François-Xavier Nzuwonemeye, Alphonse Nteziryayo, Tharcisse Muvunyi, André Ntagerura, Anatole Nsengiyumva, Prosper Mugiraneza na Innocent Sagahutu. U Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kwakira aba Banyarwanda ariko bamwe babitera utwatsi. Imiryango yabo bose iri i Burayi. (https://bwiza.com/?Abanyarwanda-birukanwe-muri-Niger-nabo-ntibashaka-gusubira-mu-Rwanda).



2 Responses
Gen Ndindiliyimana avuga ko Abanyarwanda umunani bari muri Niger bajya kubana n’imiryango yabo
None se iyi foto mwashyizeho ko atari iy”uvugwa mu nkuru.
Gen Ndindiliyimana avuga ko Abanyarwanda umunani bari muri Niger bajya kubana n’imiryango yabo
None se iyi foto mwashyizeho ko atari iy”uvugwa mu nkuru.