Ubwato bw’ibiti ntibwemerewe kongera gukoreshwa mu mugezi wa Nyabarongo

Sangiza iyi nkuru

Kuvugurura ubwikorezi mu mazi ya Nyabarongo ni wo mwanzuro mugari wafatiwe ku Kamonyi mu nama y’umutekano yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, aho ubwato butari ubwa moteri butemerewe gukoreshwa, hirindwa impanuka.

Ibi byakozwe hagamijwe guca akajagari muri uru rwego no gukumira impanuka zitwara ubuzima bw’abaturage nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Ibitangazwa n’abaturage kimwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ikora kuri Nyabarogo bigaragaza ko kwambuka uyu mugezi ari ikintu kidashobora guhagarara hagati y’abanya-Muhanga n’abanya-Gakenke.

Ibi babishingira ku mahirwe abaturage b’impande zombi basanzwe babyaza umusaruro.

Mu guhahirana abaturage bifashisha ibiraro, bigaraga ko bidahagije cyane ko bimwe bijya bisenyuka kubera ibiza, ubundi buryo bumenyerewe ku ijanisha ryo hejuru bukaba ari gakondo kuko bitabaza ubwato bw’ibiti.

Impungenge ku mutekano n’ubuzima zigenda ziyongera bitewe n’imihindukire y’ibihe ituma amazi aba menshi akanatera impanuka.

Ku mirenge itatu y’akarere ka Muhanga Kiyumba Rongi na Nyabinoni honyine habarurwa ibyambu 13 bikoreshwa mu rujya n’uruza hagati ya Muhanga na Gakenke.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatatu, hanzuwe ko mu gihe ibiraro biri kuri uyu mugezi bidahagije uburyo bwo kwambutsa aba baturage bugomba kunozwa.

Harasabwa ko ubwato bukoreshwa ari ubufite moteri, bwafatiwe ubwishingizi kandi bugakoresha amagilets ashobora kugoboka abagenzi igihe habaye impanuka.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko abikorera n’abaturage ku buryo bugari ari bo basabwa uruhare muri uyu mwanzuro.

Ikindi kigomba gushyirwamo imbaraga ni ubukangurambaga mu baturiye imigezi bakazamurirwa imyumvire hagamijwe gukebura bamwe batangiye kugira ingeso zo kwangizwa ibikorwa remezo byo ku mazi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *