RURA yaburiye abakomeje kuzamura ibiciro bya gaze yo gutekesha

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere (RURA) cyatangaje ko itsinda ry’abagenzuzi boherejwe hirya no hino nyuma y’uko abantu batandukanye bananiwe kubahiriza ibiciro bishya bya gaze.

Ibi byatangajwe ku wa Gatatu, itariki 5 Mutarama na Ernest Nsabimana, Umuyobozi mukuru wa RURA mu kiganiro na The New Times.

Ati: “Twazanye ibiciro bishya nyuma yo gusuzuma no kugisha inama neza, nyamara, abantu bamwe bananiwe kubyubahiriza ariko turashimira abaguzi kuba baratanze iki kibazo igihe cyose bahawe gaze yo gutekesha ku giciro kiri hejuru y’ibyo RURA yasabye”.

Ibi bije bikurikira izamurwa ry’ibiciro bya gaze yo gutekesha ry’abacuruzi bamwe na bamwe na nyuma y’uko leta ibinyujije muri RURA itangaje ibiciro bishya.

Ibiciro bishya byashyizweho ni amafaranga 1, 260 kuri kilo avuye ku 1, 500 muri quartiers zimwe na zimwe.

Nyamara, igenzura ryihuse ryakozwe na The New Times mu mijyi itandukanye yerekana ko ibiciro byo kuzuza gaze bikiri hejuru ku bacuruzi bamwe aho urugero nk’ibilo 12 bishobora kugura amafaranga 16,000 na 16,600 aho kuba 15.120frw.

Francine Irakoze, umucuruzi mu karere ka Gasabo yemeye ko akigurisha Gaze ku giciro cya mbere avuga ko bakiyirangura ibahenze.

Ati: “Nzi ibiciro bishya byashyizweho na guverinoma ariko birangoye kubyubahiriza mu gihe nkibona gaze ku giciro cyo hejuru ku baranguza bavuga ko bafite gaze nyinshi mu bubiko baguze ku biciro bya kera kandi babishaka kubanza kurangiza ubwo bubiko,”

Nsabimana yavuze ko RURA izi abo badandaza kandi ko bakora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gikemuke kandi hamwe na Minisiteri y’ubucuruzi bazacibwa amande abantu bose bafite uruhare mu izamuka rya gaze.

Icyakora, yashimangiye ko ikibazo kinini kiri ku ruhande rw’Abacuruzi bafite inyungu zabo bwite badashaka gutakaza.

Ati: “Abandi bose babigizemo uruhare bishimiye iki cyemezo kuko guverinoma yabasezeranyije ko bazagira uruhare mu bundi buryo kugira ngo birinde igihombo ariko bamwe mu bacuruzi banze kubyubahiriza”.

Yongeyeho ko barimo gusuzuma ibibazo byose byavuzwe n’abacuruzi nka transport n’ibindi kimwe no gukwirakwiza kugirango babone igisubizo kirambye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *